AmakuruPolitiki

USA, Ubwongereza n’ Australia ziyemeje gukorera hamwe amato y’intambara akoresha ingufu za Nikereyeri

Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Ubwongereza n’ Australia basinye amasezerano yitwa AUKUS(Australia,United Kingdom and United States) agamije guhuriza hamwe ingufu maze bagakora amato y’ intambara agendera mu nsi y’ inyanja akoresha ingufu za Nikereyeri.

Ni amato azaba akoresha ikoranabuhanga rigezweho, ririmo nk’ibikoresho bitanga ingufu(reactors) bikorwa n’uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce rwo mu Bwongereza.

Aya mato azubakirwa mu Bwongereza no muri Australia bagendeye ku mbata(format) y’ Ubwongereza ariko yubakwe bagendeye ku ikoranabuhanga ryo muri ibyo bihugu bihuriye kuri ayo masezerano.

Aya,masezerano agamije kuzibira igihugu cy’Ubushinwa kubera ijambo bufite mu bihugu biherereye mu Nyanja y’ Ubuhinde n’Inyanja ya Pasifika.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2023 mu Mujyi wa San Diego uherereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Asinywa na Perezida Joe Biden, Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese na Minisitiri w’ intebe w’ Ubwongereza Rishi Sunak.

Bamaze kuyashyiraho umukono Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Bwana Joe Biden yatangaje ko ayo mato atazaba afite intwaro za kirimbuzi ndetse ko amasezerano basinyanye atazabangamira igihugu bafatanyije muri uwo mushinga cya Australia muri gahunda kihaye yo kuba igihugu kitarangwamo intwaro za kirimbuzi.

Mu masezerano basinyanye aho avuga ko abasirikari ba Australia barwanira mu mazi (RAN:Royal Australia Navy) bazigishwirizwa mu bigo by’ Abongereza Na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika bishinzwe guhugura abasirikari ku bigendanye n’ amato y’ intambara agendera mu nsi y’amazi.

Ibyo bizaba hagamijwe kugira ngo bahabwe ubumenyi bwo gukoresha ayo mato. Havugwa mo ko kandi guhera mu 2027 Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika n’ Ubwongereza bazatangira gushyira amato yo muri ubwo bwoko mu kigo cy’ ingabo z’Australia zirwanira mu mazi(RAN) kiri i Perth muri Australia.

Biden akomeza avuga ko ubu bufatanye buzongera kugaragaza ko ibihugu bifite demokarasi bishobora gutanga umutekano n’ uburumbuke bwabyo.

Albanese yunzemo avuga ko gahunda y’ amato y’ intambara agendera mu nsi y’ inyanja izahanga imirimo myinshi mishya ku Banyawositarariya ndetse ko ari naryo shoramari rya mbere rinini igihugu ke gikoze mu mateka y’Isi.

Sunak w’ Ubwongereza nawe ntiyaripfanye yongeyeho ko bagamije kurinda ubusugire bw’ akarere baherereyemo kuko gatangiye kubamo ubushotoranyi bukabije kuko Uburusiya bumaze umwaka urenga buteye Ikerene, Ubushinwa nabwo bukaba bukomeje kwiyemera, Iran na Koreya ya Ruguru nabyo bikomeje guteza umutekano muke bityo bikaba biteye inkeke ko Isi yazacikamo ibice kubera kurangwa n’ ibyago n’ akaduruvayo.

Australia ivuga ko izashora miliyari 368 z’ Amadorali ya Australia muri aya masezerano mu gihe k’ imyaka 30 iri mbere.

Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger