Imyidagaduro

USA: Tuma Basa yabeshyuje amakuru yavugaga ko ari umwuzukuru wa Pastor Mpyisi

Tuma Basa uri mu nkingi za mwamba mu guteza imbere injyana ya Hip Hop ku Isi yabeshyuje amakuru yavugaga ko ari umwuzukuru wa Pastor Ezra Mpyisi.

Ku mugoroba wo kuri iki  Cyumweru tariki ya 15 Mata mu kiganiro 10 to night gica kuri RadioTV10  nibwo hatangajwe ko uyu musore uri mu bakomeye mu kuzamura no guteza imbere umuziki byumwihariko injyana ya Hip Hop ari umwuzukuru wa Pastor Mpyisi.

Nyuma y’uko abasomyi batandukanye ba teradignews.rw babonye aya makuru twakeshaga RadioTV10, harimo umwe muri bo ukoresha amazina ya Toto Makuza ku rubuga rwa Facebook wahise atanga igitekerezo avuga ko uyu atari umwuzukuru wa Pastor Ezra Mpyisi ahubwo atondekanya igisekuru cye, yavuze ko Tuma Basa ari  umwana Wa Gatsinzi, Gatsinzi wa Basaninyenzi , Basaninyenzi Wa Munyarurembo .

Icyakora uyu musore witwa Tumaini Basaninyenzi ukoresha cyane amazina ya Tuma Basa na we yahise ahinyuza ayo makuru yifashishije urubuga rwa Instagram avuga ko Sekuru atari Pastor Ezra Mpyisi ahubwo ko ari Pastor Basaninyenzi Musango.

Ise wa Tuma Basa ni uwo wambaye amadarubindi y’umukara naho Tuma Basa ni uwo wambaye umupira w’umukara

Nkuko bigaragara mu mazina uyu Tuma Basa ntabwo ari umwuzukuru wa Pastor Ezra Mpyisi ahubwo ni umwuzukuru wa Basaninyenzi Musango bakaba bahuriye ku izina Basaninyenzi.

Uyu mugabo uri kuvugwa cyane mu gihugu ndetse no hanze kubera ibikorwa byamenyekanye kandi abenshi mu banyarwanda batari babizi  afite imyaka 42 y’amavuko ni umwe mu bantu bakomeye mu ikompanyi ya Spotify icuruza indirimbo by’umwihariko Hip Hop hirya no hino ku Isi, Buri ndirimbo yose isohotse igezweho cyane cyane muri Amerika uyu mugabo ayibona mu ba mbere kuri iy’Isi.

Yagiye akorana n’abahanzi bamenyekanye ku Isi  batandukanye, nkuko bigaragara mu mafoto yifotoje ari hamwe n’abahanzi batandukanye bo muri Amerika nka DJ Khaled, 50 Cent Nick, Minaj n’abandi. Ni nawe wagiraga uruhare runini  mu ndirimbo 50 zigezweho zitambuka kuri Billboard ( Top 50 billboard chart song of the week).

Tuma Basa yavuye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2018 aribwo yavuye I Kigali akisubirira muri Amerika aho akorera akazi ke.

Yari yaje mu Rwanda aje gushyingura nyirakuru we , Tuma Basa  ni umwe mu nkingi za mwamba mu bantu bateza imbere abahanzi bakizamuka muri Amerika .

Uretse kuba akora ibi yagiye akora imirimo itandukanye mu bigo bikomeye dore ko yabaye umunyamakuru wa MTV Base. Uyu mugabo wibera muri Amerika afite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’umuhanzi ukizamuka akaba ikirangirire muri muzika.

Inkuru yanditswe mbere ni iyi :https://teradignews.rw/usa-umwuzukuru-wa-pastor-mpyisi-ni-umwe-mu-nkingi-za-mwamba-mu-kuzamura-hip-hop-ku-isi/

Tuma Basa
Tuma Basa ni uwo uri hagati
Tuma Basa ari hamwe na 50 Cent
Tuma basa na Dj Khaled

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger