Amakuru

USA: Rusesabagina mu kirere asubira USA kureba umuryango

None kuri  uyu wa Gatatu tariki ya 28/Werurwe/2023, Paul Rusesabagina yavuye i Doha yerekeza i Houston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Paul Rusesabagina yatangiye urugendo rumusubiza muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika avuye mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho yageze ku wa Mbere tariki ya 27/Werurwe/2023 avuye i Kigali aho yari amaze iminsi ibiri ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Ku wa Gatanu tariki 24/ Werurwe/2023 nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza ya Nyarugenge nyuma yo guhabwa  imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.

Yahise ajya gucumbikirwa mu rugo rw’ Ambasaderi wa Qatar, akaba yarahamaze iminsi ibiri ya wikendi maze ku wa Mbere tariki ya 26/Werurwe/2023 mu gitondo yerekeza i Doha muri Qatar nk’ aho yagombaga guhagurukira yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger