AmakuruPolitiki

USA: Itariki yo kugeza Donald Trump mu rukiko yamenyekanye

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump araregwa kwishyura umugore ukina Porn  baryamanye 2006 kugira ngo ntatangaze amakuru yerekeranye n’ icyo gikorwa bityo  hakaba hatangajwe igihe azagerezwa mu rukiko.

Donald Trump utuye muri Leta ya Florida ku wa mbere tariki 3/Werurwe/2023 azerekeza i New York maze kuwa kabiri 04/Werurwe/2023 agezwe imbere y’urukiko.

Inteko y’abacamanza yatoye yemeza ko Trump agomba kugezwa mu rukiko nyuma y’ uko hakozwe iperereza ku madorali  yishyuye $130,000 (arenga miliyoni 140 Frw) umukinnyi wa porn witwa Stormy Daniels kugira ngo adatangaza ibivugwa ko baryamanye.

Trump w’imyaka 76, ahakana ko ntabyo yakoze. Niwe perezida wa mbere cyangwa uwahoze ari perezida wa Amerika, ugiye kuregwa mu rubanza rw’inshinjabyaha.

Ibiro by’umushinjacyaha wa Manhattan, Alvin Bragg, bimaze igihe bikora iperereza, byemeje ko byaganiriye n’abunganizi ba Trump ngo bumvikane “uko yakwishyikiriza ubucamanza”.

Mu rukiko, Trump azasomerwa ibyo aregwa mu nyandiko maze igikorwa kimare iminota hagati ya 10 na 15.

Urwego rw’ibanga rwa Amerika rushinzwe kurinda abahoze ari abaperezida n’abaperezida bariho ba Amerika nirwo ruzaba rushinzwe umutekano kuri urwo rukiko.

Mu 2016, Stormy Daniels yavuganye n’ibitangazamakuru abibwira ko afite inkuru agurisha y’imibonano mpuzabitsina yagiranye na Donald Trump mu 2006 hashize umwaka umwe ashakanye n’umugore we, Melania.

Ikipe ya Trump yahise yita kuri icyo kibazo maze  umunyamategeko we Michael Cohen yishyura Daniels $130,000 ngo aceceke.

Ibi birego byongeye kuvuka mu gihe Donald Trump yari yatangiye urugendo rwo kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger