AmakuruIkoranabuhanga

USA: Imyaka 50 ishize terefone ngendanwa ikoreshejwe itumanaho rigeze kuki?

None ku wa 03 Mata 2023, imyaka 50 irashize umuntu wa mbere yeretse itangazamakuru terefone ya mbere igendanwa. Ni umunyamerika wakoreraga Uruganda rwa Motorola witwa Marty Cooper yayishyize hanze ku wa 03 Mata 1973.

Umunyamerika Marty Cooper ni we muntu wa mbere wakoze terefone ngendanwa. Yari terefone yo mu bwoko bwa Motorolla ifite cm 23 z’uburebure ikaba yaramaraga iminota 35 uri kuyivugiraho itarazima ikaba yari ikozwe muri purasitike.

Cooper yari enjeniyeri (ingénieur) w’ ikigo k’itumanaho cya Motorola. Yavutse 28 Ukuboza 1928 mu Mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika. Cooper yize muri Kaminuza ya Illinois Institute of Technology ahakura Ikiciro cya Kabiri mu 1950 n’Icya Gatatu cya Kaminuza mu 1957 muri Electrical Engineering.

Nubwo Cooper yashyize hanze terefone ya mbere ngendanwa mu 1973 ariko terefone z’ iyi kompanyi z’ ubu bwoko zagiye ku isoko bw’iyo ya Marty Cooper, buzwi nka Motorola Dynatac 8000X  hashize imyaka 11 yeretswe itangazamakuru bivuze ko bwasohotse mu 1984.

Iyo terefone yagiye ku isoko bwa mbere uyu munsi uyishyize ku isoko yaba ihenze cyane kuko  yagurwa  agera ku madolari y’Amerika 11,700 angana na  miliyoni 12 Frw , nkuko byatangajwe na Ben Wood ukora mu nzu ndangamurage ya telefone ngendanwa.

Iyo Terefone yarahamagaraga gusa ariko ntabwo yoherezaga n’ ubutumwa bugufi ariko nubwo itakoraga ibyo byose yatumye havuka ibitekerezo by’ uko terefone yazamura urwego none ubu hagezweho terefone zigendanwa z’ ibirahuri zifite kamera, zikoresha murandasi ku buryo ubu terefone isigaye ikora umumaro nk’ uwimashini yandika.

Iterambere rya Terefone zigendanwa z’ uruganda rwa Motorola.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger