AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Urutonde rushya rw’abahanzi batanu bakomoka muri Afrika bafite agatubutse kurusha abandi!

Urutonde rushya rw’abahanzi nyafurika b’ibyamamare bakize kurusha abandi, rwashyizwe ahagaragara mu rwego rwo kugaragaza ko abahanzi b’abanyafurika nabo bamaze kugera ku rwego rushimishije mu gutunga agatubutse nkuko byatangajwe n’urubuga  www.trace.tv.

Uru rutonde rugaragara ho abahanzi baririmba mu njyana zinyuranye, bamwe baba muri Afurika naho abandi baba mu mahanga, ndetse hari n’abafite ubwenegihugu bwo mu yandi mahanga ariko bakomoka muri Afurika. Hagendewe ku mutundo bafite ndetse n’amafaranga umuziki ubinjiriza, uru ni urutonde rw’abahiga abandi.

  1. AKON

Amazina ye nyakuri ni Aliaume Damala Badara AKON Thiam, yavukiye mu gihugu cya Senegal ku italiki ya 16 Mata 1973. Araririmba, akandika indirimbo ariko afite n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bimwijiriza agatubutse. Akon kugeza ubu amaze kugurisha sede(cd)z’indirimbo ze zirenga miliyoni 35 ku rwego mpuzamahanga, yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye harimo ibihembo bikomeye bitanu bya Grammy award. Yagaragaye kuri Billboard inshuro 45 ndetse indirimbo  ze zirenze 100 ziracurangwa cyane zikanamwinjiriza akayabo k’amadorali, bituma aza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde nk’uko Forbes Africa yabigaragaje.

  1. BLACK COFFEE

Uyu muhanzi amazina ye ni Nkosinathi Maphumulo, yavukiye muri Afrika y’Epfo, akaba ari umwe mu bahanzi batsindiye ibihembo byinshi bitandukanye, Black coffee yakunze gukorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki izwi cyane muri Afurika y’epfo yitwa KwaZulu-Natal (KZN). Black Coffee, yageze yashyizwe kuri uru rutonde kubw’umutungo utubutse akesha umuziki we , ndetse yanashinze ishuri ryigisha umuziki muri KZN.

  1. DON JAZZY

Amazina ye ni Michael Collins Ajereh, yavukiye muri Nigeriaku italiki ya 26 Ugushyingo 1982, yamenyekanye nka Don Jazzy, akiri umwana nibwo yatangiye kuririmba mu rusengero, mbere y’uko yerekeza mu Bwongereza aho yagiye gukomereza umwuga we ndetse yanahagiriye amahirwe araguka bikomeye. Kugeza ubu Don Jazzy ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, akaba anafite inzu itunganya umuziki ikomeye.

  1. WIZKID

Wizkid yavukiye muri Nigeria, afatwa n’abatari bake nk’umwami w’uruhando rwa muzika muri Afurika. Nubwo Wizkid akiri muto, Yatsindiye ibihembo bitandukanye bya Grammy Award, ndetse bimwe mu byamamare bikunze kugaragara biri kubyina indirimbo ze kubwo kwandika izina ku rwego mpuzamahanga.

Usibye no kuba uyu muhanzi akomoka mu muryango utoroheje, nawe ubwe afite amafaranga menshi yakuye mu muziki, ari na byo byatumye ashyirwa ku mwanya wa kane mu bahanzi bo muri Afurika bakize kurusha abandi.

  1. Davido

Davido nkuko na we ubwe akunze kubyivugira ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bafite amafaranga menshi, bakomeye kandi bakunzwe na benshi ku rwego mpuzamahanga, yamenyekanye cyane mu myaka itanu gusa ishiz. Ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria akenshi avugako, P-Square na D’Banj aribo bamuteye imbaraga ndetse bakanamufasha kubonako byose bishoboka. Mu mwaka w’2012 niho yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze umuzingo w’indirimbo ze  (Album) yise “Omo Baba Olowo”. Akaba afite umutungo uhagije kuba mwinshi, ari na byo bimushyira ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde.

Urutonde rw’abahanzi b’abaherwe muri Afurika ni rurerure kuko hari n’abandi bahanzi bafite agatubutse, ushobora kwibaza impamvu bataza mu myanya y’imbere, ariko aba nibo babarusha bose nkuko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cyibanda ku makuru y’ibyamamare ari cyo Forbes Africa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger