AmakuruImyidagaduro

Urushyi Will Smith aherys gukubitira umunyarwenya Chris Rock mu ruhame rwamukozeho

Will Smith aherutse gukubitira urushyi mu ruhame umunyarwenya Chris Rock, amuziza ko yari aserereje umugore we wari urwaye.

Raporo nshya yavuze ko imwe mu mishinga mishya ya filime za Will Smith igihe guhagarikwa ku rubuga rwa Netflix nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi agakubitara urushyi umunyarwenya Chris Rock imbere y’imbaga nyamwishi.

Nk’uko ikinyamakuru cya The News Reporter kibitangaza ngo uyu mukinnyi watangaje Isi benshi ku isi ubwo yakubirataga umunyarwenya Chris Rock mu ruhamwe ubwo yaravuze ku mugore we Jada Pinkett Smith.

Urubuga rwa Netflix,rucuruza filime ku isi hose yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba ku isonga mu ma kompanyi ahagaze neza mu ruhando rwa sinema, yatangaje ko yahagaritse ikinwa rya filime nshya ya Will Smith yitwa ’Fast and Loose’’. Ibi ibikoze nyuma y’aho uyu mugabo w’icyamamare yakubise urushyi Chris Rock imbere y’imbaga, mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars Awards 2022.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Netflix witwa Ted Sarandos, yatangarije ikinyamakuru Los Angeles Times ko Netflix yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse filime ‘Fast and Loose’ yari iri gukinwa irangajwe imbere na Will Smith, bitewe n’imyitwarire mibi yagaragaje mu birori bya Oscars Awards 2022 ubwo yasangaga umunyarwenya Chris Rock ku rubyiniro akamukubita urushyi, amuziza kuba yaravuze ku mugore we Jada Pinkett Smith.

Ted Sarandos yagize ati’’Netflix ntabwo ishyigikiye urugomo, nta n’ubwo ikorana n’abagira urugomo. Filime Fast and Loose twarimo gukora ya Will Smith twabaye duhagaritse kuyikinisha mugihe tucyiga ku myitwarire ye. Ibikorwa byose bijyanye nayo twabihagaritse’’. Ibi akaba yabitangaje nyuma y’aho byavugwaga ko umwe mubayoboraga (Director) ikinwa ry’iyi filime yari aherutse gusaba ko Will Smith yasimbuzwa undi mukinnyi wa filime.

Ikinyamakuru Cinema Blend cyatangaje ko filime ’Fast and Loose’ yatangiye gukinwa mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2021, ikaba yarashowemo amafaranga na Netflix ndetse ikaba ari nayo yagombaga kuzayicuruza. Cinema Blend ikomeza ivuga ko kuba iyi filime yahagaritswe, ari kimwe mu bihano bitangiye gufatirwa Will Smith kuva yakubita urushyi Chris Rock.

Sorce: The pagesix.com

Inkuru yabanje

Umuhungu wa Will Smith yavuze uko yakiriye kubona Se akubitira urushyi umunyarwenya Chris Rock ku rubyiniro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger