AmakuruImyidagaduro

Urukundo rwa Zuchu na Diamond uzwiho kuryamana n’abagore akabajugunya mu bigori rukomeje kuvugisha benshi

Hashize iminsi havugwa urukundo rukomeye hagati y’umuhanzi Diamond n’umuhanzikazi Zuchu,ubu bongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkorayambaga zo muri Tanzania ,abantu benshi bavugaga ko Diamond afatirana uyu umukobwa yifashishije umuziki.

Urukundo rwabo rwongeye kwibazwaho mu ijoro ryo kuwa 11 Werurwe 2022, ubwo Diamond yashyiraga hanze EP y’indirimbo ze nshyashya , aho murizo haje kugaragaraho indirimbo yakoranye na Zuchu yitwa ‘Mtasubiri’.

Iyi ndirimbo yaje isa nkaho ariyo yavanyeho urujijo rwari ruri hagati yabo aho abantu benshi bibazaga nimba koko bakundana byanyabyo bitarimo kubeshya nkuko byari bimenyerewe kwa Diamond.

Gusa humvikanyemo amagambo ahamya urukundo rwabo nkaho Diamond yagize ati:” bazategereza baruhe abashaka ko dutana.”
Zuchu akamubaza ati:”ese ko bambwirango uri kunkinisha uzanta Nyuma nibyo?”

Ibi byose bikomeye gushimangira urukundo rwabo Kandi bisa nkaho buri wese muri bo afitiye undi urukundo rudasanzwe.

Zuchu yaraherutse guhakana amakuru yavugaga ko afitanye ubukwe Diamond n’iby’ubukwe byari byavuzwe.

Bamwe muri aba bari bemeje ko aba bombi bari mu rukundo kandi biteguye gukora ubukwe ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2022. Ibi byose Zuchu yabiteye utwatsi ndetse avuga ko atigeze ajya m urukundo na Boss we Diamond. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM. Muri iki kiganiro hari aho yagize ati: “Diamond n’umu boss wanjye ntabwo ari umukunzi wanjye. Iteka yitwara nk’umuyobozi wanjye kandi tuzabikomeza gutyo”.

Nyuma yahise abeshyuza ibyavuzwe by’ubukwe bwe na Diamond kuri Saint Valentin ahubwo ahishura ko kuri uwo munsi nyirizina afite igitaramo cy’imbaturamugabo kandi kizagaragaramo udushya. Abisobanura yagize ati: “Tariki 14 Gashyantare, nzakora igitaramo gikomeye niyo mpamvu abantu benshi barimo n’umubyeyi wanjye bagiye bapositinga banyifuriza amahirwe masa kuri iriya tariki ndi gutegura udushya”.

Amakuru y’urukundo rwabo yatangiye guhwihwiswa kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2021 ubwo Diamond yasohokanaga n’iyi nkumi bakinezeza bigatinda akumutura indirimbo z’urukundo zirimo amagambo aryoheye amatwi agashyira hanze amafoto y’ibihe byiza bagiranye.

Zuchu muri iki kiganiro yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore atifuje gutangaza amazina bamaranye amezi 4, icyakora yemera ko azerakana isura ye akavuga n’amazina kuri Saint Valentin.

Iby’ubukwe byari byavuzwe bishobora kuba byari mu rwego rwo kumenyekanisha iki gitaramo afite ku munsi w’abakundana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger