AmakuruImyidagaduro

Urukundo rwa Rayvanny na Fayvanny bari baratandukanye mu isura nshya ikomeje gutungura benshi

Umuhanzi w’umunya Tanzania Raymond Shaban wamenyekanye nka Rayvanny akomeje guca amarenga yo gusubirana mu rukundo na Fayvanny wahoze ari umugore we banabyaranye.

Ni inkuru zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Rayvanny ashyize hanze indirimbo yise”Forever” yagaragayemo Fayvanny bigakekwa ko basubiranye.

Bamwe mu babonye ayo mashusho, batekereje ko ari akazi gasanzwe kabahuje ariko uko amasaha ashira andi akaza, bigenda byisobanura ko baba bamaze gusubirana.

Umwana wabo w’umuhungu Jaydanvanny yabanje gusangiza abamukurikira iyi ndirimbo maze agira ati “Papa na Mama” arenzaho akamenyetso k’umutima gatukura.

Nyuma y’amasaha make bikekwa ko biyunze, Rayvanny yabaye nk’ubuhamije ayo makuru ashimira umugore we ku kazi gakomeye yakoze ko kugaragara muri iyi ndirimbo.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa n’amagambo aryoheye amatwi yakoresheje byatumye benshi bibaza ko basubiye mu rukundo.

Mu butumwa bwe Rayvanny yagize ati “Wakoze buzima bwanjye Fayvanny”.

Inkuru z’urukundo rwa Rayvanny na Faymah (Fayvanny) zongeye kuvugwa nyuma y’imyaka isaga itanu batandukanye kuko batandukanye muri 2019 barabyaranye umwana w’umuhungu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger