AmakuruAmakuru ashushye

Urukiko rwafashe umwanzuro w’agatenyo k’urubanza rwa  Dr Rutunga Venant woherejwe mu Rwanda avuye mu Buholandi

Ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021, Dr Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Rutunga yagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, gusa we n’umwunganira babwiye urukiko ko aho afungiye muri gereza ya Nyarugenge, afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kuko atarakatirwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Kanama 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Dr Rutunga Venant woherejwe mu Rwanda avuye mu Buholandi afungwa by’agateganyo iminsi 30, muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko ryabaye saa 15h 15, Umucamanza yabanje gusubiramo uko iburanisha rya mbere ryagenze avuga impamvu zose zatanzwe na Dr  Rutunga Venant ntashingiro zifite, kimwe n’inzitizi yatanze yo kuba afunzwe binyuranije n’amategeko.

Umucamanza yategetse ko Dr Rutunga Venant afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza kubera ko acyekwaho ibyaha bikomeye bifitanye isano n’icyaha cya Jenoside, kandi mu gihe yaba abihamijwe yakatirwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Yibukije ko Dr Rutunga afite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Me Sebaziga Sophonie umunyamategeko wa Dr Rutunga Venant yavuze ko agiye kwicarana n’umukiliya we bakareba niba bajurira cyangwa babyihorera bagategura Dosiye y’urubanza neza kugira ngo bazaburane mu mizi baramaze kureba ibyaha byose Dr Rutunga aregwa n’uko yabyireguraho.

Gusa Me Sebaziga yavuze ko ashima kuba Umucamanza yemera ko Dr Rutunga yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge atari byo kuko atari Urukiko rwabitegetse, nubwo ashingiye ku zindi mpamvu yategetse ko Dr Rutunga afungwa by’agategetanyo.

Dr Rutunga w’imyaka 72 yoherejwe n’Ubuholande kugira ngo aburane ibyaha bya Jenoside akekwaho n’Ubushinjacyaha ko yakoze mu yahoze ari Perefegitura ya Butare aho yari Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya ISAR Rubona.

Nkuko twabigarutseho haruguru Dr Rutunga Venant yaherukaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku wa 12 Kanama 2021, aho yahakanye ibyaha bitatu bifitanye isano n’icyaha cya Jenoside akurikiranyweho.

Ubwo yaburanaga, Dr Rutunga yanabwiye Urukiko ko ibintu by’inkiko Gacaca zamukatiye ntabyo azi.

Gusa yemereye Urukiko ko ari we wagiye i Butare kuzana Abajandarume nyuma bica Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona nubwo yavuze ko atari cyo yari yabahamagariye ahubwo ngo ISAR yabonaga yatewe n’abaturage bavuye impande zose.

Mu gusuzuma icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gisabira Dr Rutunga Venant gufungwa muri Gereza iminsi 30, Inteko yari igizwe n’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyayaha umwe, ndetse n’umwunganizi mu mategeko wa Dr Rutunga Venant Me Sebaziga Sophonie yari mu Rukiko kimwe n’umukiliya we.

Rutunga akekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga 1000 bari bahungiye mu kigo cy’ubushakashatsi cya ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutunga yari umwe mu bayobozi ba ISAR Rubona, akaba yafatanyaga n’abandi mu gutegura inama n’ibikorwa bitegura Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yabaga abikomeyemo ndetse ashinzwe gukurikirana ko ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye babaga bakoze bishyirwa mu bikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger