ImyidagaduroUrukundo

Uruhurirane rw’ibintu bizaba ku munsi w’abakundana [Valantine’s Day]

Kuya 14 Gashyantare, umunsi w’abakunda [Valentine’s day], uyu munsi abantu benshi barawizihiza , abenshi iwo munsi baheraho impano  abakunzi babo nk’ikimenyetso cy’ uko bakundanye.

Uyu ni umunsi wizihizwa cyane ku Isi ndetse n’ahano mu Rwanda , uyu mwaka ugiye kuba agahebuzo kuko hateganyijwe ibirori bitandukanye haba mu myidagaduro ndetse no mu mikino.

Duhereye mu myidagaduro, hano mu Rwanda hagetanyijwe igitaramo kizitabirwa n’umunyarwenya ukomeye cyane wamamaye mu gusetsa abantu hano mu karere k’iburasirazuba, ni umunye-Uganda  Patrick Idringi aka Salvado. Uyu mugabo ukomoka Ombokolo  muri Uganda . Iki ni igitaramo kizabera kuri Hoteli Villa Portofino. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi k’umuntu umwe, 15 000 Frw kubantu babiri bakundana n’ibihumbi 200 000 Frw ku bantu batandatu bazaba bari ku meza iriho icyo kunwa no kurya.

Ikindi gitaramo giteganyijwe kuri uyu munsi wahariwe abakundana tariki 14 Gashyantare 2018 ni ikizabera kuri Hotel ya The Mirror i Remera. Ni igitaramo gikomeye kizaririmbamo umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda King James ufatwa na benshi nk’umwami w’imitoma.

Iki gitaramo kizabera mu busitani bw’iyi Hotel, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda (5000frw) ariko uzayishyura azayanywamo ibyo ashaka hamwe n’umukunzi we. Iki gitaramo kizatangira i saa mbili z’ijoro (20:00). Abateguye iki gitaramo badutangarije ko abantu batandatu bazaba bambaye neza cyangwa bazanitwara neza muri iki gitaramo bazahembwa ibyumba muri iyi Hotel imwe mu zikomeye ziri mu mujyi wa Kigali. Usibye ibyumba ariko aba bantu bazaba bitwaye neza, bazahembwa n’amafunguro ya mu gitondo ndetse n’aya saa sita.

Mu mikino kuya 14 Gashyantare hateganyijwe imikino ikomeye cyane i Burayi , ni imikino ya EUFA Champions League izaba yakomeje , imwe mu mikino ikomeye izaba ni umukino uzahuza ikipe ya Real Madrid ifite iki gikombe giheruka na Paris Saint Germain, uyu mukino uri kugarukwaho na benshi hibazwa uzatahana amanota atatu kuko Paris saint Germain ifite abakinnyi bakomeye barimo Kylian Mbappé Lottin, Edinson Roberto Cavani Gómez na Neymar da Silva Santos Júnio wavuye mu ikipe ya FC Barcelona. Si uyu mukino gusa ariko uzaba kuko na FC Porto izakina na  Liverpool.

Dore uko amakipe azahura

 

Ese uyu munsi waturutse hehe?

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubutahemuka yamugaragarije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger