Imikino

Ese haba harabaye Kata mu matora ya FERWAFA?

Ibibazo biracyari byinshi mu mitwe y’abantu bibaza uko byagenze kugira ngo amatora y’umunyamabanga wa FERWAFA apfe bigere naho bwana Nzamwita Vincent De Gaulle akomeze kuyobora kandi nyamara yari yagaragaje ko atagikeneye kuyobora iri shyirahamwe.

Kuya 30 Ukuboza 2017 nibwo muri Hoteli imwe iherereye mu mujyi wa Kigali haberaga amatora yo gushaka ugomba kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri imbere, abakandida babiri nukuvuga Bwana Nzamwita Vincent De Gaulle na Madame Rwemarika Felecite nibo bakandida bonyine bageze ku munsi wa nyuma w’amatora. Gusa ariko amatora ntabwo yabaye kuko yaje gupfa nyuma yuko uyu mugabo yari avanyemo kandidatire ye maze umukandida umwe rukumbi wari usigaye , Rwemarika Felecite agatsindwa na oya.

Ferwafa ibicishije kuri Twitter yabo bagaragaje ko De Gaulle avanyemo Kandidatire kubera impamvu ze bwite niz’umuryango

Byagenze gute kugirango atsindwe na oya? aha abari mu cyumba cy’itora bari 52 nukuvuga ko kugira ngo umukandida yemerwe yagombaga kugira amajwi 26 , mu matora rero hatowe abantu 13 bonyine nibo batoye andi yose agera kuri 39 aba imfabusa.

Kuri tariki ya 29 Ukuboza 2017, De Gaulle wari ukiri mu bakandida bagombaga gutorwamo umwe mu gitondo cyo kuwa 30 Ukuboza 2017  yararanaye n’abayobozi b’amakipe atandukanye muri Hilltop Hotel i Remera mu rwego rwo kugirango amajwi yose bayamuhe hatabuzemo na rimwe. Mu bantu 52 bari gutora, De Gaulle yari yishyuriye abagera kuri 40 buri kimwe cyose mu gihe cy’iminsi 3 kuko bari kuhava ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza bahageze kuya 29 ukuboza. Aha bihita byumvikana neza ko yishe amategeko kuko kwiyamamaza byari byarangiye saa sita zijoro .

Ibi ariko yabikoze ashaka kubigenza nkuko yari yabigenje muri manda arangije kuko icyo gihe nabwo hari   ibyo yari yemereye abayobozi b’amakipe kugirango bamutore , nabo ntabwo bamutengushye bamuhaye amajwi.

Amazina, ikipe , n’icyumba bigaragaza abaraye muri iyi hoteli

Mbere yaya matora ariko Umuyobozi w’ikipe ya SEC mu cyiciro cya 2 hano mu Rwanda, yandikiye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, amusaba kwegura, kuko asanga yarazambije ibintu byinshi. Ibi yabimusabye kubera ibibazo bya ruswa Nzamwita yaregwaga n’indi mishinga yagaragayemo uburiganya.

Uwo wambaye Karuvate itukura niwe wasabaga De Gaulle kwegura

Mubyo yamushinjaga nuko Nzamwita yananiwe guha inteko rusange raporo y’ibikorwa by’imari kuva yatorwa tariki ya 05/01/2014, kugeza igihe yari amaze kuyobora imyaka 2 n’igice , nta raporo yari yagatanze. Ibi bigaragaza ubushobozi buke mu mirimo yari yaratorewe. Muri 2014, FERWAFA yabonye  inkunga ya $ 500,000, muri 2015 ibona $ 1,050,000 yose aturutse muri FIFA.Byongeye, mu nteko rusange yo ku wa 16/04/2016, byagaragaye ko amafaranga yahawe abategarugori muri 2015 ari Frw 37.306.580, nyamara FIFA yaratanze $ 112,500 byose byarimo kunyereza umutungo.

Ibaruwa yasabaga ko De Gaulle yakwegura

Aya matora ya  FERWAFA yari yitabiwe n’indorerezi zaturutse muri  FIFA  ndetse na Visi Perezida wa CAF abagombaga gutora ni abanyamuryango ba FERWAFA 52 bagizwe n’abahagarariye amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere , 24 b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri n’abandi 9 baturuka mu makipe y’abagore.

Mu myanzuro ifashwe, akanama gategura amatora kemeje ko amatora asubitswe akazasubukurwa mu yindi nama y’inteko rusange. Nkuko biteganywa n’ingingo ya 28 y’amategeko agenga imikorere ya FERWAFA Komite nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle wari wivanye mu matora,  irakomeza  iyobore FERWAFA.

Nyuma y’igihe kirekire abakunzi bumupira w’amaguru bifuza ko Nzamwita De Gaulle yerekura intebe y’icyubahiro muri FERWAFA , ubanza bari bagiye kwishima bakimara kumvako uyu mugabo yakuyemo kandidatire ariko bongere guhindura ibitekerezo byabo kuko Komisiyo y’amatora muri FERWAFA yemeje ko  amatora asubikwa akazasubukurwa mu minsi iri hagati ya 60 na 90. Nkuko biteganywa n’ingingo ya 28 y’amategeko agenga imikorere ya FERWAFA Komite nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle wari wivanye mu matora,  yakomeje kuyobora FERWAFA.

Nyuma y’amasaha atageze kuri 48 yemerewe gukomeza kuyobora FERWAFA, De Gaulle yahise yandikira ibaruwa isezerera umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Uwamahoro Tharcille Latifah imumenyesha ko atakiri umukozi muri FERWAFA nkuko bigaragara mu ibaruwa ifite nimero 810 Teradignews.rw ifitiye kopi.

Ku ya 31 Ukuboza 2017 nibwo perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Vincent De Gaulle yandikiye ibaruwa Tharcille amumenyesha ko bashehse amasezerano bari bafitanye atakiri umukozi wa FERWAFA.

Biragaragara nkaho muri FERWAFA harimo amabanga menshi afitwe na Bwana Nzamwita Vincent De Gaulle n’irinsi tsinda ryabamwe mu bafatanya nwe kuyobora kuko ntakuntu umuntu yari kuba agaragaje ko atagikeneye kuyobora ngo narangiza yongere gukomeza kuyobora inzibacyuho.

Mu gihe yari amaze kwirukana umunyamabanga we twagerageje kuvugana na Bwana Nzamwita De Gaulle ngo tumubaze impamvu nyamukuru imuteye kwandika iyo baruwa maze ntibyadukundira.

Besnhi mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza niba De Gaulle atazongera kwiyamamaza dore ko abandi bakandida babishaka bahawe rugari yo kuzongera kwiyamamaza, nanone twagerageje kubaza De  Gaulle niba ataziyamamaza ntiyagira icyo adutangariza.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger