AmakuruImyidagaduro

Urugo rwa Ali Kiba n’umugore we bamaranye imyaka 5 ruri mu marembera

Umuhanxi Ali Kiba ukomeye mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tabzania, agiye gutandukana n’umugore we bamaranye imyaka itanu ndetse bakaba banamaze kubyarana abana babiri.

Ni nyuma yaho umugore w’uyu muhanzi afashe icyemezo cyo kwaka gatanya mu rukiko rukuru rwa Mombas ari naho akomoka.

Mu rugo rw’Umuhanzi Alikiba ruri ku marembera ,araregwa n’umugore we, Amina Khalef ukomoka mugihugu cya Kenya, ashaka ko batandukana kuko uyu mugabo yananiwe inshingano z’urugo.

Bombi bashyingiranywe mu mategeko ya Kisilamu ku ya 19 Mata 2018, mu bukwe bw’atangatangaza bwabereye i Mombasa nyuma baza kwimukira Dar es Salam muri Tanzaniya, ni ubukwe budasanzwe bwari bwatumiwemo n’abayobozi bakomeye muri guverinoma ya Kenya.

Amina Khalef arashaka gusesa umubano we na Ally Salehe Kiba bafitanye abana 3 , avuga ko ahangayitse kandi ko yirengagijwe n’umugabo we umuharira inshingano z’urugo n’izo kurera abana byabyaranye .

Amina yatanze ikirego mu rukiko rwa Kadhi, ku ya 8 Mutarama 2021. Aba bombi bibarutse imfura yabo y’umuhungu ku ya 19 Gashyantare 2019.

ntabashe kuba yamugaburira.

Uyu muhanzi yahawe icyumweru kimwe kugirango abe yamaze kwisobanura ku birego ashinjwa n’umugore we.

Mubyo umugore wa Alikiba yamushinje harimo, guta urugo, gutukana no kutaganiriza umugore we uko bikwiye nk’umuntu bashakanye.

Icyemezo cyo mu rukiko rwa Kadhi i Mombasa kigira kiti: “Niba udashoboye kwitaba mu gihe cyavuzwe haruguru, urega ashobora gukomeza ikirego n’urubanza rwatanzwe udahari.”

Khalef agira ati: “Uregwa (Ali Kiba) yasebeje ishyingiranwa ryacu no gusuzugura muruhame, ubuhemu hamwe n’abagore batandukanye yirengagije isezerano twagiranye.”

Uyu mugore yashinje umugabo we kunanirwa kwita mukuryango kutabaha ibyo bakeneye, harimo ibyo kurya, kubamenyera ibyo bakeneye murugo bityo asaba ko batandukanye yajya ahabwa ibihumbi 200,000 by’mashiringi ya Kenya buri kwezi, agera kuri miliyoni 1,828,758 mu mafaranga y’u Rwanda.

Alikiba araregwa ibyaha bitandukanye harimo no guta umugore we ntabashe kuba yamugaburira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger