AmakuruImyidagaduro

Urugaga rw’abahanzi nyarwanda hari icyo rusaba Minisitiri mushya w’umuco na Siporo

Rwanda Music Federation ishinzwe kurengera inyungu z’abahanzi nyarwanda babicishije kurubuga rwabo rwa Instagram barasaba Minisitiri mushya w’umuco na Siporo Nyirasafari Espérance  ko abahanzi nyarwanda bahabwa agaciro kangana n’abahanzi baturuka hanze y’u Rwanda.

Ibi babivuga bashingiye kumafaranga abahanzi baturutse hanze y’u Rwanda bishyurwa usanga arenze cyane ayo bishyura abanyarwanda ndetse ntibahabwe agaciro nk’abandi. Ikindi basaba ni ukongera ubumenyi  abahanzi nyarwanda mubyo bakora.

Mu nyandiko ndende bashyize hanze banditse bagira bati

“Nyakubahwa Minister, Murakaza neza muri Minispoc ifite mu nshingano abahanzi umunsi ku munsi. Tubitezeho ko Umuhanzi arushaho kugira Agaciro agatungwa n’ibihangano bye!

Leta y’u Rwanda ihora idushishikariza kwihangira umurimo no kuwunoza kandi nkuko mubizi abahanzi iyo ntero twayikirije mu bambere.

Tukaba tubasaba ko mudufasha amategeko arengera abahanzi yubahirizwe Mu gihugu hose kuko igihangano cy’umuhanzi n’umutungo bwite we ugomba kumubeshaho nkuko undi muntu ufite Isambu,imodoka, inzu n’ibindi bimubeshaho. -Gufasha abahanzi kubona ibikorwaremezo biborohereza gukora akazi kabo Kinyamwuga – Gufasha abahanzi kubona uburyo bugezweho no kwagura isoko mu icuruzwa ry’ibihangano byabo -Kongerera ubumenyi abahanzi mubyo bakora mu buryo butandukanye, Gutera inkunga ibikorwa by’abahanzi kuko turakirya tukimara.

Muri Gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu Turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi Mu birori byateguwe cyane cyane n’inzego za Leta, abahanzi b’abanyarwanda bajye batekerezwa mu bambere kuko bashoboye.nkuko mubizi mwagiye munababona muri Gahunda zitandukanye harimo n’amatora y’umukuru w’igihugu kandi umusaruro batanze ugaragarira buri wese!

Mugihe kandi bibaye ngombwa ko n’umunyamahanga atumirwa Turabasaba Guhabwa agaciro kangana ku abahanzi bitabiriye ibikorwa byateguwe kuko usanga umunyamahanga ahembwa akubye inshuro 30 cg zirenga ayo abanyarwanda bahembwa nyamara usanga abanyarwanda bamurushije gushimisha abitabiriye ibirori. hato batazakomeza kugira bati “NTAMUHANUZI WEMERWA IWABO”

Ikindi Tubasaba Nyakubahwa Ministeri ni uko ibikorwa n’ubushobozi bigenerwa abahanzi byajya bibagereraho mu gihe.

Turabasaba kd Gushyigikira inzego z’abahanzi Muhereye ku mahuriro yabo(unions) Ingaga….! Tubijeje Ubufatanye nk’Abahanzi mu kubaka u Rwanda Twifuza rufite Abanyamuziki Baruhagararira bakaruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga! 
Mugire amahoro!”

Intore Tuyisenge Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Music Federation
Nyirasafari Espérance  Minisitiri mushya w’Umuco na Siporo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger