Amakuru ashushyePolitiki

Uretse Sankara, hari n’abandi bari mu nzira : Minisitiri Sezibera

Nyuma y’uko hatangajwe  ko Sankara Callixte Nsabimana wigambye kenshi guhungabanya umutekano w’u Rwanda yafashwe akaba afungiwe i Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko uretse uyu hari n’abandi bari mu nzira.

Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze uwitwa Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara mugihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’uRwanda birimo: Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo guhura n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Sezibera yavuze ko uko iminsi ihita ibikorwa by’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda birushaho kumenyekana no kumvikana, bityo uretse Sankara n’abandi babikora bazafatwa.

Ati “Hari n’abandi bari mu nzira, buriya nabo bazaza mu minsi iri imbere. Turakorana n’ibi bihugu byose kugira ngo abantu bayoboye iyi mitwe ishaka kwica abanyarwanda nabo begukomeza uyu mugambi mubi wo kwica abanyarwanda no kudindiza iterambere ry’u Rwanda”.

“Ntabwo ari we gusa [Sankara] n’abandi bakiri hanze bagamije kwica abanyarwanda, guhungabanya umutekano w’u Rwanda, na bo amaherezo bazabibazwa n’u Rwanda ndetse turasaba n’abandi, abo dukorana, ibihugu by’inshuti […] abo bantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bikorwa bihagarare”.

U Rwanda kandi rwanasabye abahagarariye ibihugu byabo gukurikirana bamwe mu bayobozi b’imitwe yitwara gisirikare bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, ko muri za Nyungwe badashaka ko abakerarugendo bajyayo, bamwe banabeshya ko bafashe ibice by’u Rwanda bimwe muri Nyungwe n’ahandi.

Abo barimo Rusesabagina Paul uri mu Bubiligi rimwe na rimwe akaba muri Amerika, hari Maj. Ntilikina Faustin uri mu Bufaransa, Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo, Himbara David uba muri Canada n’abandi.

Minisitiri Sezibera ati “Twumva bidakwiriye ko umuntu yaba ari hanze aho, yica abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica abanyarwanda, afatanya na FDLR n’abandi, ntibimugireho ingaruka aho ari, twumva ari inshingano z’ibyo bihugu kubakurikirana. Batabakurikirana u Rwanda rukabikurikiranira”.

Sankara afashwe nyuma y’uko Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bari abayobozi bakuru mu mutwe w’abarwanyi wa FDLR, nabo bafashwe bakoherezwa mu Rwanda.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruheruka gutegeka ko bafungwa by’agateganyo nyuma y’uko urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha by’iterabwoba baregwa.

Abari bitabiriye iki kiganiro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger