AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Urban Boys yashyize hanze indirimbo nshya nyuma yo gutandukana na Safi. Yumve hano

Itsinda rya Urban Boys kuri ubu rigizwe na Humble Gizzo ndetse na Nizzo, ryashize hanze indirimbo nshya yitwa “Mfumbata”,nyuma yo kugenda kwa Safi.

Kuri uyu wa mbere itariki ya 27 ugushyingo, nibwo istsinda rya Urban Boys ubu rigizwe n’abasore babiri, Humble Gizzo na Nizzo, ryasohoye indirimbo nshya yitwa “Mfumbata”, iyi ndirimbo yumvikana nk’ituje ariko na none ifite injyana imeze nk’iyo muri Nigeria, ije nyuma y’iyakozwe na Safi afatanyije na Meddy yitwa “Got it”.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abantu batandukanye kuri iyi ndirimbo, abenshi bari bategerezanyije amatsiko menshi kumva iyi ndirimbo ya Urban Boys itarimo Safi, ndetse hari n’abatatinyaga kuvuga ko itazaba iryoshye kubera ko habura mo ijwi rya Safi, ariko ikigera ahanze abantu batunguwe no kumva uburyohe bwayo.

Humble Gizzo ganira na Inyarwanda yagize ati:” Abakunzi bacu bari bafite inyota yo kumva indirimbo yacu nshya, abafana bababajwe cyane n’ibyatubayeho gusa ndatekereza ko ubu turi kubasubiza. Iyi ndirimbo ni iya mbere hari n’izindi ndirimbo nyinshi tuzagenda tubaha mu minsi iri imbere kandi zose ziri ku rwego rwiza.”

Usibye iyi ndirimbo, aba basore batangaje ko hari n’izindi nyinshi zikiri gutunganywa, biteguye kuzishyira hanze mu minsi iri imbere.

Indirimbo “MFUMBATA” yumve hano:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger