Undi muhanzi uzaririmba mu gitaramo cya East African Party 2020 yamenyekanye

Umuraperi Riderman ukunzwe n’abatari bake mu muziki Nyarwanda, yongerewe mu bahanzi bitezweho gusurutsa imbaga y’abakunzi b’umuziki bazajya kwihera ijisho igitaramo ngarukamwaka cya East African Party kubafasha gusoza umwaka no gutangira undi bishimye.

Nk’uko bisanzwe iki gitaramo gitegerejwe na benshi ku italiki ya 1 Mutarama 2020. Riderman yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, nyuma y’umuhanzi Andy Bumuntu nawe umaze amasaha make atangajwe ko azakiririmbamo.

Riderman aje yiyongera ku bandi bazagenda batangazwa barangajwe imbere na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben watangajwe ku ikubitiro ko ariwe uzaba ari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo.

Ubuyobozi bwa East Africa Promoters (EAP) bwari bwatangaje ko buzagenda butangaza abahanzi bazakitabira umwe ku wundi hakurikijwe uko bugenda buganira nabo.

Igitaramo cya East African Party kigiye kuba ku ncuro ya 12 kizaba tariki ya 1 Ukuboza 2020 muri Kigali ARENA.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 5000frw mu myanya isanzwe, 15000 mu myanya y’icyubahiro n’20000 mu myanya y’icyubahiro y’icyiciro gikurikiraho. Mu gihe abazagura tike hakiri kare bo  bazagabanyirizwa bakishyura 15000frw mu myanya y’icyubahiro y’icyiciro kisumbuye, 10000frw mu myanya y’icyubahiro ikurikiyeho n’ 3000frw mu myanya isanzwe, amarembo yo kwinjira mu gitaramo akazaba akinguye guhera saa 16h00’ z’umugoroba.

Umuhanzi Riderman wongerewe ku bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Nkwite nde, abo turibo, kadage, winshitse vuba, igicaniro n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Riderman azataramira abazitabira East African Party 2020

Comments

comments