AmakuruImyidagaduro

Undi muhanzi ukomeye muri Afurika y’Epfo yitabye Imana bitunguranye imbere y’imbaga y’abafana

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye habyutse hacicikana inkuru y’akababaro ibika undi muhanzi ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ko yitabye Imana mu buryo butungursnye.

Amakuru agaragara mu bitangazamakuru by’imyidagaduro bitandukanye byiganjemo Ibyo muri Afurika y’Epfo byanditse ko umuhanzi w’icyamamare Casta Tsobanoglou wamamaye nka Costa Titch yitabye Imana.

Urupfu rwe rwatangawe n’incuti ye ya hafi yitwa Junior De Rocka wabimenyekanishije abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasangije abakunzi be ifoto y’uyu muhanzi akayiherekezanya amagambo agira ati'”RIP Bro” (ruhukira mu mahoro muvandimwe”.

Nk’uko bikomeje gutangaza n’abakunzi be batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Instagram ndetse na Twitter, haremezwa ko Costa Titch yitabye Imana aguye ku rubyiniro nyuma yo gufatwa bitunguranye (Collapse) agahita ahasiga ubuzima.

Uyu muhanzi ubutumwa bwa nyuma yaherukaga kugaragariza abakunzi be kuri story ya Instagram yari yabamenyesheje ko ari buririmbe muri ultra South Africa festival muri Expo Centre ahitwai Nasrec mu mujyi ukomeye w’ubucuruzi wa Johannesburg mu ijoro ryakeye.

Abakunzi b’umuziki benshi muri iki gihugu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muhanzi, hiyongeyeho na perezida wa EFF Julias Malema wagaragaje ko yababaye bidasubirwaho.

Kugeza ubu umuryango w’uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi mu njyana igezweho muri iki gihe y’amapiyano, nturagira icyo utangaza ku makuru y’uru rupfu rwe.

Umuraperi Costa Titch yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka :Bigflexa yabaye Ikimenyabose, Superstar yakoranye na Diamond Platnumz,GOAT n’izindi zitandukanye. Yitabye Imana bitunguranye ubwo yari ari ku rubyiniro akaba yari afite imyaka 27 y’amavuko.

Umuraperi Costa Titch witabye Imana bitunguranye yari incuti ikomeye ya A.k.a nawe uherutse kwitaba Imana nyuma yo kuraswa n’abagizi ba mabi urufaya rw’amasasu agera ku icyenda yose.

Uyu muhanzi yaherukaga kugera mu Rwanda tariki ya 1/7/2023, arikumwe na DJ Champuru Makhenzo aho bari bitabiriye iserukiramuco rya “Kivu Fest”ryabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu muri Rubavu.

Costa Titch yari incuti ikomeye ya A.K.A nawe uherutse kwitaba Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger