AmakuruUrukundo

Umwe mu bayobozi ba FERWAFA yambitse impeta umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Hertage

Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri FERWAFA uzwi ku izina rya Habimana Hussein, yambitse impeta Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco 2017 (Miss Hertage 2017), amusaba ko yazamubera umugore mu bihe byiza ndetse n’ibibi bibaho mu buzima.

Miss Shimwa Guelda wambitswe impeta y’urukundo,yagaragaye mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss w’uRwanda wa 2017, birangira atagize amahirwe yo kuryegukana ariko nanone arangiza irushanwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco(Miss Hertage 2017).

Ku mugoroba wo kuri uyu uyu wa Gatanu nibwo Habimana Hussein yateye ivi maze asaba anaha isezerano Miss shimwa ko yazaba uwo bubakana urugo bakabyarana abana.

Muri uyu muhango ukaba wari witabiriwe n’inshuti z’uyu mukobwa ndetse n’iza Hussein bose yari yatumiye.

Habimana Hussein na Guelda bivugwa ko bari bamaze igihe kinini bakundana, bakaba bari bakunze kuba bari kumwe igihe kinini.

Hussein yateye ivi asaba ShimwA Guelda kumubera umugore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger