AmakuruImikino

Umuzamu wa Chelsea wakoze ishyano batsindwa na Manchester City yaciwe akayabo

Umunya-Espagne Kepa Arrizabalaga usanzwe ari umuzamu wa mbere wa Chelsea yo mu Bwongereza, yahanishijwe n’ikipe ye kumara icyumweru nta mushahara we ahabwa kubera imyitwarire igayitse yagaragaje ubwo ikipe ye yakinaga na Manchester City ku mukino wa nyuma wa Carabao.

Mu busanzwe Kepa ahembwa na Chelsea angana n’ibihumbi 22o by’ama-Euros ku cyumweru, ni ukuvuga asaga miliyoni 220 z’Amanyarwanda. Aya mafaranga ni yo agomba kutishyurwa na Chelsea nk’akanyafu k’imyitwarire mibi yagaragaje.

Ubwo umukino wa nyuma wa Carabao Cup wasatiraga iminota ya nyuma yawo Manchester City na Chelsea banganya 0-0, umutoza Maurizio Sarri yahamagaye Arrizabalaga amubwira ko aha umwanya Umunya-Argentina Willy Cabarelo.

Uyu muzamu w’imyaka 23 y’amavuko yarinangiye yanga kuva mu kibuga burundu, biba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyo kumurekera mu izamu.

Umukino warangiye Manchester City itwaye Carabao, nyuma yo gutsinda Chelsea kuri Penaliti 4-3. Kepa Arrizabalaga yakuyemo Penaliti ya Leroy Sane, gusa ntiyari ihagije ngo Chelsea itware igikombe kuko Jorginho na David Luiz bahushije penaliti bateye.

Nyuma y’umukino umutoza Maurizio Sarri yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusimbuza Kepa kuko yatekerezaga ko yavunitse, gusa ngo nyuma y’umukino yasabye abaganga kumubwira uko umuzamu amerewe bamubwira ko nta kibazo afite. Uyu mutoza kandi arengera uyu muzamu avuga ko icyatumye yanga kuva mu kibuga ari uko yumvaga nta kibazo cy’imvune afite.

Umuzamu Kepa aciwe ariya mafaranga yose nyamara yarapfukamye agasaba ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea imbabazi ku byabaye ku cyumweru. Amakuru avuga kandi ko aya mafaranga Kepa yaciwe asa n’aho yateje umwuka mubi mu rwambariro rwa Chelsea kubera kutishimira icyemezo iyi kipe y’i Londres yafashe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger