AmakuruUtuntu Nutundi

Umuyobozi w’ishuri yakubise umwana w’umwaka umwe ahambiriye kugeza apfuye

Nyir’ishuri ry’inshuke uzwi ku izina rya Madamu Ogbo, wo muri leta ya Delta muri Nigeria ngo yakubise umwe mu banyeshuri be ajya koma birangira apfuye

Uyu munyeshuri w’umwaka umwe yari ahambiriye amaboko n’amaguru nkuko amakuru abitangaza ndetse ngo byakozwe na nyir’ishuri mbere yuko atangira kumukubita.

Nyina w’umuhungu arira cyane yagize ati “Umuhungu wanjye ntabwo yari wenyine kuva ibi bibaye, uyu ni we uri ku gitanda cyo mu bitaro aterwa inshinge nyuma y’ibyabereye mu ishuri ndetse kugeza ubu, ishuri ntirirahamagara ngo rimenye uko ameze cyangwa uko biri kugenda.”

Uyu muyobozi w’ishuri uregwa ibi yarafashwe. Bavuga ko yasabye imbabazi kandi yemeye kwishyura amafaranga y’ibitaro by’uyu muhungu.

Uyu muhungu yahise arwara ndetse yihutanwa ku bitaro bya FMC aho yaherewe ubuvuzi kugeza apfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger