AmakuruInkuru z'amahanga

Umuyobozi w’ibyihebe byahunze RDF i Cabo Delgado yiciwe i Niassa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Rafael Bernardino, yatangaje ko inzego z’umutekano ziheruka kurasira umwe mu bakuru b’ibyihebe byahunze abarimo ingabo za RDF mu ntara ya Niassa.

Bernardino yabigarutseho ku Cyumweru gishize ubwo yari mu gace ka Ressano Garcia.

Kuri ubu intara ya Cabo Delgado ntabwo irabasha kubohoka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorwaga n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State.

Cyakora ko kubera ko ibi byihebe bimaze igihe bihashywa n’inzego z’umutekano za Mozambique zifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’iza Mozambique, byabaye ngombwa ko bihunga intara ya Cabo Delgado byerekeza mu ya Niassa bihana imbibi.

Aha muri Niassa byatangiye kwivugana ubuzima bw’abantu ndetse no gutwika amazu y’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yavuze ko ikimenyetso cya mbere cy’uko Niassa yugarijwe n’ibyihebe cyagaragaye mu karere ka Mavago, ahabereye imirwano yasakiranyije ibyihebe n’inzego z’umutekano.

Yavuze ko nyuma ya Mavago ibyihebe byanageze mu karere ka Mecula, aho uretse kuba byaratwitse ingo z’abaturage byanakomerekeje abapolisi ba Mozambique, gusa inzego z’umutekano na zo ntizaviramo aho.

Ati: “Ikindi, irondo ryacu ryinjiye mu gico aho bagenzi bacu bari bararwaniye, hanyuma muri uyu murwano, umwe mu byihebe cyashakishwaga witwa Cassimo yarishwe. Abantu bo muri Niassa baramuzi, yari umuyislamu wo muri Mecula.”

Bernardino yavuze ko nyuma y’urupfu rwa kiriya cyihebe ari bwo bamenye ko ibyihebe biri muri Niassa ari ibyavuye muri Cabo Delgado.

Aha i Niassa hatangijwe Operasiyo yiswe ‘Asante Sana’ mu rwego rwo guhangana na biriya byihebe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger