AmakuruUburezi

Umuyobozi wa Rwanda TVET Board yagaragaje icyarandura burundu ubushomeri mu rubyiruko

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ), Umukunzi Paul yagaragaje nyinshi urubyiruko rwakora bikarufasha guca ukubiri n’ikibazo cy’ubushomeri cyirwugarije.

Icybere uyu muyobozi asaba urubyiruko ni ukwiga ibikenewe ku isoko ry’umurimo ahanini bijyanye n’ikoranabunga kugira ngo bajye batanga akazi aho kugasaba.

Ibi yabitangaje ubwo iki kigo cyari mu bukangurambaga bugamije gukomeza gushishikariza urubyiruko rurangije amashuri y’icyiciro rusange (o’ level ) kugana amasomo y’ikoranabunga ashingiye kuri Tekinoloji (TVET ).

Yagize ati: “Mu byukuri turashaka ko urubyiruko rwacu ruhora rwiteguye guhanga akazi ku buryo mu bihe biri imbere ubushomeri buzacika mu Gihugu cyacu, niyo mpamvu tubashishikariza gukunda aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro ya Tekinoloji.”

Ku ruhande rw’urubyiruko, Kwizera Eric yagize ati: “Akenshi usanga urubyiruko bagenzi banjye bataramenya ko aya mashuri ya TVET kuyiga ari ukwiteganyiriza, kandi uwize imyuga ntashoma, ahora yihangira umurimo ahubwo benshi barayatinya, kuko usanga aho aya mashuri ari ahenda.”

Uwitwa Theophile Mugisha nawe yagize ati: ” Abakobwa dukunda kwitinya ariko natwe turashoboye, ndasaba urubyiruko kureka imyumvire ya kera aho ngo nta mukobwa wajyaga ku gikwa ngo yubake inzu, ariko ubu byose dusigaye tubikora, ntacyo basaza bacu bakora cyatunanira. Tugomba kwiga imyuga.”

Kugeza ubu ubwitabire mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro buri ku kigero cya 31%, mu gihe umuyobozi avuga ko hari intumbero ko mu mwaka wa 2024 bazaba bageze kuri 60%, arinako urubyiruko rukomeza gushishikarizwa kugana aya mashuri ya TVET.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger