AmakuruImikino

Umuyobozi wa APR FC yagize icyo avuga ku ihagarikwa ry’umutoza wayo Adili Mohamed

Umuyobozi wa APR F.C Lt Gen MUBARAKH, yakoranye inama n’ikipe ubu iri gutozwa na Ben Moussa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022,agaruka kuri byinshi birimo guhagarikwa k’umutoza mukuru,Adil Mohamed.

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yongeye kwibutsa abari mu nama amateka n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu aboneraho no kubabwira impamvu batabona Umutoza mukuru muri iyi nama.

Yagize ati “Nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.

Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”

Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere yuko azagarurwa mu kazi.”

Umuyobozi wa APR F.C Lt Gen MK MUBARAKH yavuze ko atari umutoza wahawe ibihano by’imyifatire gusa, ko ahubwo na kapiteni wa APR F.C nawe yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.

Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira”.

Umuyobozi w’ APR F.C kandi yaboneyeho kwibutsa abatoza basigaye mu nshingano ko urugamba rwa Shampiyona rugikomeje abibutsa ko bafite umukino w’ikirarane kuri uyu wa Mbere ugomba kubahuza na Police FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger