AmakuruImikino

Umuyobozi wa APR FC yabwiye abakinnyi icyo bakora bakisubiza umwanya wa Mbere

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2022, Umuyobozi wa APR FC ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru basuye ikipe ya APR F.C aho iri kubarizwa mu karere ka Rubavu.

Mu butumwa yahaye abakinnyi chairman wa APR FC yongeye kwibutsa abakinnyi ko bahuza imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo bitware neza mu kibuga.

Yagize ati: Nta minsi myinshi ishize turi kumwe murabona ko amanota ari hagati yacu nandi makipe atari menshi kuyakuramo tukisubiza umwanya wacu niyo ntego kuko abahuje imbaraga bagera kuri byinshi ndongera kubibasaba muhuze n’ibitekerezo hagati yanyu kugira ngo tubone intsinzi dukwiye.

Muracyafitiye umwenda abafana bacu kandi mugomba kuwubavamo mutsinda, ejo murakirwa na Rutsiro F.C nta kipe tugomba guha icyuho zose ni ukuzitsinda abafana nabo ndabizi babari inyuma ntimubatenguhe rero mubahe ibyishimo.

Mu ijambo rye, Maj Gen Eric Murokore yababwiye ko ingabo zibatekerezaho cyane aho ziri hose kandi zibategerejeho byinshi.

Yagize ati: Ingabo aho turi hose dutekereza ku ikipe yacu kuko n’ Abanyarwanda kandi aho turi hose turashyigikirana rero duhari kubwanyu tubatera ingabo mu bitugu kandi tubizeyeho intsinzi ni mudushimishe kandi murabishoboye.

APR F.C irakirwa n’ikipe ya Rutsiro kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu guhera ku saa Cyenda zuzuye zo kuri uyu wa mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger