AmakuruImikino

Umuyobozi wa APR FC Lt.Gen Muganga Mubarakh yagize icyo avuga ku mukino uzayihuza na RS Berkane

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen Muganga Mubarakh yavuze ko abakinnyi ba APR FC bategereje kumenya aho bazahurira na RS Berkane bakayereka icyo bashoboye mu mupira w’amaguru.

Kuri iki cyumweru nibwo APR FC yanganyije na RS Berkane 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup,wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Umuyobozi wa APR FC,Lt.Gen Mubarakh Muganga,yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko Abakinnyi babo bategereje gusa umukino wo kwishyura ubundi bakerekana ibyo bashoboye.

Nubwo atarebye uyu mukino kimwe n’uwa Rayon,uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa APR F.C bushimira abakinnyi bayo uko bitwaye mu mukino wayo na Berkane ifite iki gikombe bari guhatanira. Ati “turashimira umunsi ku wundi ko abakinnyi berekana ko nabo bashoboye. Iki nicyo k’ingenzi.

Icya kabiri ubuyobozi bwa APR F.C butegereje ko R.S Berkane itumenyesha aho tuzakinira maze Abakinnyi bacu bagakomeza kwerekana icyo bashoboye. Umukoro nuwa Berkane na leta yabo. Sinasoza ntashimiye ubuyobozi bukuru bwa RDF, abakunzi n’ abafana ba APR F.C ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange uko bashyigikira APR F.C.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger