Amakuru

Umutoza Robertinho amaze gutandukana na Rayon Sports ahita asimbuzwa

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wari umaze amezi atandatu ari umutoza wayo, nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku bijyanye n’ibyo yayisabaga ngo asinyane na yo amasezerano mashya.

Uyu mutoza yageze muri Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka, asimbuye Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wari umaze kwirukanwa kubera kutumvikana n’abatoza bari bamwungirije.

Umutoza Robertinho akigera muri Rayon Sports yasinye amasezerano y’amezi atandatu yagombaga kurangira ku wa 25 Ukuboza, ni ukuvuga ejo hashize.

Impande zombi zari zimaze igihe mu biganiro byo kureba niba  uyu mutoza yakomeza gutoza Rayon Sports, gusa amafaranga Robertinho yifuzaga yatumye Rayon Sports ihitamo kumurekura.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yifuzaga kumuha ibihumbi bitandatu by’amadorali, mu gihe Robertinho we yayisabaga angana n’ibihumbi icumi ngo akomeze kuyitoza.

Nyuma yo kurekura Robertinho, ikipe ya Rayon Sports ikaba igomba gusinyisha umutoza Cassa Mbungo Andre wari umaze amezi hafi abiri atandukanye na Kiyovu Sports. Iyi kipe kandi igomba gusinyisha Higiro Thomas nk’umusimbura wa Ikamba Lemlem (Ramadhan) wasezeye Rayon Sports mu minsi ishize kubera kumwambura.

Aba batoza bombi baraza gukoresha abakinnyi ba Rayon Sports imyitozo bafite ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu.

Rayon Sports izibuka Robertinho nk’uwayigejeje muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, uwayihesheje igikombe cy’Agaciro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma ndetse n’uwayigejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro agatsindwa na Mukura Victory Sports.

Cassa Mbungo Andre ni we ugomba gusimbuzwa Robertinho.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger