AmakuruImikino

Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangaje ikintu gitangaje cyatumye Musanze FC imuhagama

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ikintu cyatumye ananirwa kwegukana amanota 3 mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Amahoro wabaye tariki ya 4 Mata bikarangira,ikipe ye inganyije na Musanze Fc 0-0.

Umukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022 wahuje ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, umutoza wa Jorge Paixão aganira n’itangazamakuru yatangaje ko ikibuga aricyo cyatumye abura amano 3 .

Yagize ati “Umukino wari ukomeye mbere na mbere kubera ikibuga.Iki kibuga ntabwo cyafashije ikipe yacu kuko biragoye kugikiniraho. Iki kibuga ntabwo kimeze neza gusa twari tubizi, twashakaga gukina umupira wacu kandi ukaturyohera ariko byari bigoye, ari nayo mpamvu nabwiye abakinnyi banjye ko bagomba gukina umupira wa mbere bihuta.

Byagenze neza ndetse mu gice cya kabiri tugerageza gukina ariko amahirwe y’igitego haba ku ruhande rwa Musanze FC ndetse natwe akomeza kubura.”

Rayon Sports kugira ngo igere muri 1/4 irasabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Mata.

Umutoza mushya wa Rayon Sports Jorge Paixão avuga ko bagowe n’ikibuga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger