AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports abaye uwa 7 weguye muri Shampiyona y’uyu mwaka

Uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga, yahisemo gusezera ku mirimo ye nyuma y’uko iyi kipe imaze iminsi ititwara neza.

Kiyovu Sports yari imaze imikino ine yose iri gutsindwa kugeza ubu ikaba iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 14, mu mikino iheruka gukina harimo uwo yahuye na   Rayon Sports, Marines FC, AS Muhanga na Police FC nta n’umwe yabashije gukuraho amanota 3.

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bagaragaje ko batishimiye uyu musaruro, bifuza ko uyu mutoza yakwirukanwa kuko ibintu byari bikomeje kuba bibi.

Ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, muri iri joro yatangaje ko imaze kwakira ubwegure bw’umutoza mukuru Buruchaga.

Bagize bati”ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwakiriye ubwegure bw’umutoza mukuru Mugunga Dieudonné Buruchaga, bukaba bumushimira akazi yakoze muri Kiyovu Sports. Ubuyobozi bwa Kiyovu bukaba bwamusabye kubufasha mu kugura abakinnyi. Guhera ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikaba igiye gutozwa na Ruremesha.”

Buruchaga akaba abaye umutoza wa 7 utandukanye n’ikipe yatozaga muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, ni nyuma ya Mathurin Ovambe watandukanye na Mukura VS, Nduwantare Ismail watandukanye na Gicumbi FC, Bisengimana Justin atandukana na Bugesera FC ni mu gihe Seninga Innocent we uherutse yeguye ku mirimo yo gutoza Etincelles FC, Niyomugabo Amars watandukanye na Musanze ndetse na Stephen Johansson uheruka gutandukana na Heroes FC.

Buruchaga yageze muri Kiyovu Sports mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 5 Kanama, aho yari yasabwe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2019 ku Mumena, byatumye uyu Murundi wakiniye Kiyovu Sports hagati ya 1986 na 1988 mu ikipe yarimo Muvara Valens na Karera Hassan, ahitamo gusezera ku mirimo ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger