Utuntu Nutundi

Umusore yagiye mu muhanda afite icyapa kivuga ko ari kizigenza mu gutera akabariro

Ku rubuga rwa Facebook harigucicikana ifoto y’umusore wagendaga mu muhanda afite icyapa cyanditseho ko afite ubushobozi budasanzwe mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu musore yagaragaye muri komini ya Cocody mu mujyi wa Abidjan,afite icyapa cyanditseho ko atera akabariro amaturu icumi adahagarara.

Kuri icyo cyapa hari handitse ngo”Umuhungu ukora amaturu 10, ni njye”. Iki cyapa cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga muri Cote d’Ivoire.

Uyu musore yavugaga ko ashobora gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 10 arangiza akongera agatangira.

Uyu musore yitwa Yapo Yves Yannick. Yatawe muri yombi na polisi ashinjwa guhungabanya umudendezo wa rubanda ndetse n’imyitwarire itari myiza.

Uyu musore avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwamamaza imiti ifasha mu gutera akabariro yahawe na nyirakuru ndetse ngo yifuzaga abakiriya benshi bashoboka.

Ngo yakoresheje ubwo buryo budasanzwe mu rwego rwo kugurisha imiti ya nyirakuru yitwa “Kaolin” yongera ubushobozi bwo gutera akabariro.

Ku bwe, iyo miti ya Kaolin ifite ubushobozi bwo kuvura umurwayi uwo ari we wese udafite ubushobozi mu gutera akabariro.

Icyakora yasabye imbabazi ko yakoresheje inzira idakwiriye mu kwamamaza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger