AmakuruPolitiki

Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari intasi ya America

Umusesenguzi mu bya politiki, Dr Rusa Bagirishya avuga ko Suedi Murekezi ukomoka mu Rwanda ufungiwe muri Ukraine, atari umucuruzi nk’uko bivugwa ahubwo ko ari intasi ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Ifatwa rya Suedi Murekezi usanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ravuzwe muri iki cyumweru mu gihe bivugwa ko yafashwe mu kwezi gushize n’abari ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko, tariki 07 Nyakanga 2022 yahamagaye umuvandimwe we witwa Sele Murekezi akamubwira ko afungiye mu mujyi wa Donetsk uherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine, akaba afunganywe n’abandi banyamerika babiri ari bo Alexander Drueke na Andy Tai Ngoc Huynh, basanzwe ari abarwanyi bafashwe n’u Burusiya mu kwezi gushize.

Amakuru avuga ko Suedi Murekezi yahoze mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America kirwanira mu kirere akaba yarakimazemo imyaka umunani.

Inshuti n’abo mu muryango we bavuga ko amaze imyaka ibiri muri Ukraine aho yagiye ku mpamvu z’ubucuruzi.

Umusesenguzi Dr Rusa Bagirishya, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko abafatirwa muri Ukraine ari benshi ahubwo icyo umuntu yakwibaza ari impamvu ituma bafatwa.

Avuga ko uyu mugabo ukomoka mu Rwanda wafatiwe muri Ukraine, atari umucuruzi nkuko bivugwa ngo kuko “abantu b’abacuruzi batinya risk [ingaruka] ku buryo n’aho yacururizaga akabona haje intambara akora uko ashoboye akajya ahandi, ntabwo umuntu w’umucuruzi yajya mu Gihugu kiri kwaka umuriro ajyanyeyo Bizinesi ze.”

Dr Rusa akomeza avuga ko umuntu wabaye umusirikare imyaka ingana kuriya mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, ntakindi cyamujyana muri Ukraine atari ubutasi.

Ati “Ni ba bandi baba bagiye ari ba maneko. Kuki ari we bagarukaho cyane ni we wafashwe wenyine.”

Leta Zunze Ubumwe za America zikomeje gusaba ko uyu Suedi Murekezi n’abandi Banyamerika babiri bafunganywe, basanzwe ari abacuruzi badafite aho bahuriye n’igisirikare bityo ko bakwiye kurekurwa.

Dr Rusa wemeza ko aba bose ari ba maneko, yagize ati “Ntabwo Amerika yavuga ngo ni ba maneko kandi maneko ntabwo agenda ari maneko, agenda afite ibindi akora, hari na ba maneko bagenda bakagenda ari Abapadiri.”

Uyu musesenguzi akomeza avuga ko ibyo Leta Zunze Ubumwe za America, ziri gukora ari propaganda yo gukomeza kumvikanisha ko u Burusiya bwanga Abanyamerika.

Dr Rusa yemeza ko uyu mugabo ari maneko wa USA
Dr Rusa yemeza ko uyu mugabo ari maneko wa USA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger