AmakuruPolitiki

Umuryango wa Rusesabagina watunguye benshi ubwo wavugaga ku ifungurwa rye

Kuva ku wa Gatanu ubwo Paul Rusesabagina yafungurwaga na mbere y’aho ubwo byatangiraga guhwihwiswa, umuryango we wararuciye urarumira. Ku nshuro ya mbere, watangarije Igihe ko wanyuzwe n’umwanzuro wafashwe, ko unyotewe no kongera guhura na we muri Amerika.

Guhera mu mezi atanu ashize, umuryango wa Rusesabagina wari waracecetse nta kintu uvuga, ku buryo n’umukobwa we Carine Kanimba wari umaze kuba ikirangirire mu itangazamakuru atari agikoma. Ni ibintu byacaga amarenga y’uburyo Amerika n’umuryango w’uyu mugabo bahinduye imyitwarire mu kibazo cye.

Ni ko byakomeje no kuva ku wa Gatanu ubwo uyu mugabo yafungurwaga. Usibye abayobozi ba Amerika banditse bashima, umuryango we nta kintu na kimwe wigeze utangaza.

Hari amakuru y’uko hari umuntu wagenwe n’uyu muryango ngo abe ariwe uzajya avuga ku bijyanye n’ifungurwa rya Rusesabagina.

Uwo muntu ni Juleanna Glover usanzwe ari umujyanama w’ibigo bitandukanye. Yakoze ubujyanama mu bigo bikomeye ku Isi nka Uber, Tesla, Microsoft, Oracle, eBay, the Smithsonian, Snapchat, JP Morgan Chase, Netflix, Tata Sons, CVS Health, SpaceX, Chobani, AT&T, LVMH, PepsiCo, Google, Alibaba, n’ibindi.

Mu butumwa yasubije Igihe dukesha iyi nkuru kuri email ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ifungurwa rya Rusesabagina yagize ati “Umuryango wa Paul Rusesabagina unejejwe no kwakira inkuru ijyanye n’ifungurwa rye. Wizeye ko uzongera kumubona vuba.”

Ntabwo Juleanna yigeze asubiza ibibazo bindi byerekeye n’ifungurwa rya Rusesabagina, birimo igihe azagerera muri Amerika n’ibindi. Bivugwa ko ubwo Rusesabagina azaba ageze muri Amerika, nta mihango yo kumwakira izabaho, ahubwo azabaho nk’umuturage usanzwe aho gukomeza kugaragazwa nk’intwari.

Amakuru avuga ko ari ibintu abayobozi ba Amerika bemeye ndetse nawe mu ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu asaba imbabazi, yavuze ko nagera muri Amerika azakoresha umwanya we mu “kwitekerezaho” kandi ko nta hantu na hamwe azongera guhurira na politiki y’u Rwanda.

Ubwo Rusesabagina yafungurwaga mu ijoro ryo ku wa Gatanu ahagana Saa Yine z’Ijoro, yavuye i Mageragere aherekejwe n’abayobozi bo muri Ambasade ya Amerika, ajyanwa mu Rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.

Yagumye mu maboko ya Ambasade ya Qatar nk’uko byari mu myanzuro imufungura. Yagombaga gusaba uburenganzira bwo gusohoka igihugu, akabuhabwa na Minisitiri w’Ubutabera ubundi akabona kwerekeza i Doha aho azamara iminsi mike akabona kujya muri Amerika.

Umwe mu bantu babonanye na Rusesabagina ku wa Gatandatu, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko yasanze ameze neza nta kibazo na kimwe afite. Amakuru avuga ko bishoboka ko kuri uyu wa Mbere aribwo ava mu Rwanda yerekeza i Doha. Ntabwo biramenyekana niba akiri mu gihugu cyangwa se yamaze kugisohokamo.

Hari n’andi makuru avuga ko atarabona ibyangombwa bimuvana mu Rwanda, ko bishobora gufata iminsi. Ifungurwa rya Rusesabagina, ni intambwe ikomeye yatewe mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Amerika wari umaze igihe kigera ku myaka itatu urimo agatotsi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize igitutu gikomeye ku Rwanda isaba ko uyu mugabo afungurwa, u Rwanda rwo ruvuga ko rudashobora guhatirwa kurekura umuntu wakoze ibyaha ndengakamere nk’ibye.

Byatume habaho ukugongana gukomeye kugeza n’aho Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, afata indege akajya i Kigali muri gahunda ze harimo gucyura Rusesabagina.

Umuvugizi muri Perezidansi y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Ati “Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.”

Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro “w’ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Akirekurwa, Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, “ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger