AmakuruPolitiki

Umuryango wa CEDEAO wasabye abahiritse ubutegetsi muri Africa ibyo bagomba kunoza vuba

Umuryango wa CEDEAO uhuza ibihugu 15 byo mu burengerazuba bw’Afurika watangaje ko uhaye igihugu cya Mali igihe kiri hagati y’ umwaka umwe n’amezi 16 ngo ibe yatunganyije amatora y’umukuru w’igihugu.

CEDEAO yahaye Gineya ukwezi kumwe gusa ngo itunganye ingengabihe y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Inama y’uyu muryango kandi yasabye igihugu cya Burkina Fasso kugabanya igihe cy’inzibacyuho kikava ku mezi 36 kikajya ku gihe cya hafi cyemeranywaho na bose. Ibyo byatangajwe na perezida w’uwo muryango Jean Claude Kassi Brou mu kiganiro kigenewe abanyamakuru.

Kuva mu kwa munani 2020 muri Afurika y’uburangerazuba hamaze kuba ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro ebyiri muri Mali. Inshuro ya gatatu yabaye muri Burkina Faso.

Umuryango wa CEDEAO igihe cyose wamagana iri hirikwa ry’ubutegetsi rigenda risa n’irimenyerwa muri Afurika uharanira ko ubutegetsi bwasubizwa mu maboko y’abasivili.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger