AmakuruUtuntu Nutundi

Umurobyi yavuye mu kanwa k’imvubu yashakaga ku mumira(Amafoto)

Muri Kenya, umugabo witwa Mathew Wanjuku usanzwe akora umurimo w’uburobyi yarokotse urupfu, nyuma yo gutungurwa n’igitero cy’imvubu zashakaga ku mumira yirwanaho kugeza arokotse amenyo y’imwe yari yamaze kumufata.

Ibi byabereye mu kiyaga cya Naivasha aho uyu murobyi yari arimo gutega imitego kugira abashe gufata amafi, akisanga ahagaze mu gitero cy’imvubu ziba muri icyo kiyaga zashakaga ku murya,

Amafoto agaragaraza uburyo uyu murobyi yababajwe n’amenyo y’imvubu yari yamufashe, yafotowe n’uwitwa Frederico Genovese, w’imyaka 47 y’amavuko, wari ugiye gusura imvubu zigera ku bihumbi 2000 ziba mu kiyaga cya Naivasha.

Uyu mufotozi yavuze ko Mathew yarokoye amagara ye agacika izo mvubu anyuze mu mwanya uri munsi y’igiti kirambitse hasi bituma imvubu zinanirwa kuhaca kubera ubunini bwazo, gusa hagati aho ubwo yazicikaga zamutandagurijeho imyenda yari yambaye.

Frederico Genovese avuga ko uyu mugabo yakomerekejwe nazo mu buryo bukabije,kuko uko yageragezaga gucika imvubu yari yamufashe, ariko nayo yamuryamiraga igerageza kumutamira.

Abandi barobyi bagera kuri bane bari kumwe na Mathew, bageragezaga kumutabara bifashishije inkoni ariko ntibigire icyo bitanga ku mvubu.

Fredelico avuga ko kuva yabaho aribwo bwa mbere yabonye ikintu giteye ubwoba kurusha ibindi byose, kuba yabonye umuntu umwe yirukanswa n’imvubu zirenze imwe kandi zose zirwanyiriza ku murya.

Uyu murobyi wahise ajyanwa mu bitaro, nta kintu kirenze aratangaza ku byamubayeho bitewe n’uburyo akigaragaraho ihahamuka rikabije.

Iyi mvubu yafashe Mathew ishaka kumurya

Uyu mugabo yakomerekejwe n’imvubu bikabije
Twitter
WhatsApp
FbMessenger