AmakuruImyidagaduro

Umuraperi T.I arashinja Donald Trump gusebya igihugu ayoboye

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika T.I yongeye kwibasira Perezida Donald Trump, agaragaza ko atishimiye na gato imiyoborere ye amushinja no gusebye igihugu abereye umukuru w’igihugu.

T.I yavuze ko Perezida Donald Trump ari umuyobozi wumva akeneye icyubahiro imbere y’abandi bitewe n’uruhu afite, bimwe mu bintu bigaragaza ivangura rikomeye rituma Isi iha urwamenyoo Leta zunze ubumwe za Amerika.

Aganira na BET uyu muraperi avuga ko Donald Trump yuzuye ibikorwa bisebya igihugu ayoboye gusa aho kuba yakwimiriza imbere ibiteza imbere abagituye.

Ubwo Raquel Harper wari uyoboye iki kiganiro yabazaga T.I ikibazo nyirizina agirana na Trump kuva yajya ku butegetsi, yamusubije agira ati “Kuba hari abantu bumva ko ibara ry’uruhu rwabo ryatuma bagira ubushobozi n’amahirwe kurusha abandi…”

Yongeyeho ati “Ntabwo twakomeza kwiyita igihugu cy’igihangange ku Isi mu gihe dukomeje kwitwara muri ubwo buryo. Ku rwego mpuzamahanga ni urwenya. Ni gute wakwemera ko ibi bintu bikomeza kuba ku gihugu cyawe? Ni gute wafata ibiro bikomeye gutya ukabishyira mu maboko y’umuntu ufite ibibazo by’imitekerereze?”

Yavuze ko kuva Trump yahabwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikimubabaza kurusha ibindi ari ukuba yumva ko hari abantu bamwe bagenewe ibintu abandi bakagenerwa kutabigira, ngo abangamirwa no kwigiza nkana kuriho.

T.I si inshuro ya mbere yagaragaje kutishimira Trump kuko no mu mwaka ushize yagiye amwibasira mu buryo bukomeye ndetse akavuga ko abahanzi bagenzi be bafitanye umubano na we abungukiramo amenyekanisha ibyifuzo bye muri politiki.

Umuraperi T.I yise Trump umusazi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger