AmakuruImyidagaduroMu mashusho

Umuraperi Fizzo Mason yahinduye umuvuno akebura abaraperi bagenzi be

N’ubwo nta byera ngo de ! ikimaze kugaragara ni uko muzika nyarwanda imaze gutera imbere kuko abenshi basigaye bayikora nk’akazi bitandukanye no hambere aho umuziki wakorwaga nko kwishimisha.

Ubu abahanzi barasarura ifaranga, barasinyira za Miliyoni kugera kuri Miliyali .

Ibi biri mubituma benshi mu bahanzi bikubita agashyi bagahanga wa muziki ucuruza cyangwa se ujyanye nigihe niba Koko bashaka kujya n’iterambere ry’umuziki .

Ibi biri mubyatumye umuraperi Niyikiza Fideli wiyeguriye injyana ya Hip-hop yemeza ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we mu buryo bushya kuburyo agiye kuwukora birenze uko yakoraga mu gihe cyashize.

Fizzo Mason kandi ahamya ko intego zatumye yiyegurira Hip Hop agenda azigeraho uko bwije uko bikeye.

Usibye n’ibindi bikorwa bimuteza imbere akora birimo kwambika abantu imyenda igezweho aho usanga na we yambaye imyenda iriho ifoto n’amazina bye agahamya aba ashaka kwiyambara aho ari hose.

Fizzo kuri ubu washyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Nibwo Nkiza” ambwira bagenzi be ko aribwo akiza ibyo yakoze byari bike avuga ko yiteguye byeruye kuziba icyuho cyasizwe na  nyakwigendera Jay Polly muri Hip Hop nyarwanda.

Iyi ndirimbo “Nibwo nkiza” yayikoranye na The Bless umwe mu bahanzi baririmba injyana ya Afrobeats na R&B , yigize kwamamara mu gihugu hose nyuma umuziki we uza kugenda biguru ntege.

Muri iyi ndirimbo, uyu muraperi agira ati “Bakimenya ko naje barahanga bafatwa na konyaje barakubitwa bajya kure y’injyana mpita mfatiraho,..”

Iyi ndirimbo “Nibwo nkiza” yari yarakozwe mu mwaka wa 2016, icyo gihe nta mashusho yari ifite, uyu muhanzi yayisubiyemo mu buryo bugezweho kubera ubusabe bw’abakunda ibihangano bye.

Mu buryo bw’ amajwi iyi ndirimbo yanonosowe na Leon Touch ukorera i Musanze muri On Top Music mu gihe amashusho yatunganyijwe n’uwitwa Prince Layer.

Reba indirimbo “Nibwo Nkiza” ya Fizzo Masson ft TheBless

Umuraperi Fizzo Masson

Twitter
WhatsApp
FbMessenger