AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuraperi Danny Nanone, kubera gukurikiranwaho gukubita no gukomeretsa umugore bivugwa ko babyaranye.

Danny Ntakirutimana wamamaye nka Danny Nanone, yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje ko uyu musore ari mu maboko yarwo kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Arakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rukomeje iperereza kugira ngo ukekwaho gukora icyaha akorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Danny Nanone uri mu baraperi bigeze kugerwaho mu Rwanda, yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo n’izakunzwe nka Forever n’iyitwa Irijoro yakoranye na Christopher

Twitter
WhatsApp
FbMessenger