AmakuruUtuntu Nutundi

Umupolisi mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru yafashwe amaze gusambanya umusazi

Uwahoze ari umuyobozi wungirije wa Polisi ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru uzwi ku izina rya Gamy Ugwu, biravugwa ko yafashwe akora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa urwaye mu mutwe ahitwa i Enugu-Ezike muri Igbo Eze mu majyaruguru y’akarere ka Leta ya Enugu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Nzeri, binyuze kuri Facebook, uwitwa Chijinkem Ugwuanyi yavuze ko ibi byabereye mu gace ka Amufie.

Yanditse ati “Uwari umuyobozi wungirije wa Polisi uri mu kiruhuko cy’izabukuru ukomoka muri Amufie witwa Gamy Ugwu yafashwe asambana n’umusazi witwa Ugo Nwa Eke mu gace ka Amufie.”

Abatuye muri kariya gace nabo bemeje ko biriya byabaye ku cyumweru.

Umwe yagize ati; “Uyu mugabo ugaragara ku mashusho yafashe ku ngufu / aryamana n’umugore wasaze ugaragara iruhande rwe. Uyu mugabo ni umupolisi uri mu kiruhuko cy’izabukuru i Umuopeke.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger