AmakuruPolitiki

Umuperezida umwe wo muri Afurika yanze kugenda muri Bus ubwo bari bagiye gutabariza umwamikazi Elizabeth II

Benshi mu Banyafurika bacitse ururondogoro bagaragaza gusuzugurwa, nyuma yo kubona abayobozi babo muri Bus berekeza mu muhango wo gutabariza [gushyingura] nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II i Westminster Abbey.

Nyuma y’urupfu rw’umwamikazi wayoboye igihe kinini Ubwongereza, abanyacyubahiro b’abanyamahanga, barimo na ba perezida ba Afurika, berekeje mu muhango wo kumushyingura [kumutabariza].

Abayobozi ku isi basabwe kureka imodoka zabo zidasanzwe, ahubwo, bagasangira amabisi na bagenzi babo b’aba Perezida, ba Minisitiri w’intebe, Abami n’aba Sheikhs muri gahunda yari yateguwe na Foreign, Commonwealth and Development Office(FCDO) kugira ngo umuhango wo gusezera ku mwamikazi ugende neza.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemerewe kwitabira umuhango wo gushyingura mu modoka ye idasanzwe yitwa “Beast” bikongeza uburakari bw’Abanyafurika kuri interineti.

Ibi byakuruye imyumvire y’ivangura mu gihe abanyamakuru bamwe bavuze ko abayobozi babo b’Abanyafurika basuzuguwe.

Amakuru aravuga ko Perezida umwe gusa ariwe wanze kugenda muri Bisi.

Perezida Sahle-Work Zewde wa Etiyopiya yanze kujya muri bisi, ibintu bidasanzwe kuko nta hantu na hamwe byabaye.

Africa Archive ivuga ko ubwo yasabwaga kuzagenda muri bisi, yahagaze ashikamye arabyanga.

Ngo yagize ati “Ntabwo nzagenda gutya. Nkeneye urwego rumwe rw’icyubahiro n’abandi. Ibi byatera ingaruka nyinshi,mfite imodoka nyinshi za Ambasade yacu zamfasha.”

Bivugwa ko Abategetsi b’Abongereza bananiwe kumwumvisha ibi bntu, birangira bamwemereye kwitabira umuhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth II mu n’imodoka ze bwite zo muri Ambasade.

Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger