AmakuruImyidagaduro

Umunyarwenya yibasiye Kim Kardashian wavuze ko yakinnye filime z’urukozasoni abitewe n’inzoga

Umunyarwenya wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uzwi ku izina rya Michael Blackson yibasiye Kim Kardashian kubera amagambo aherutse gutangaza avuga ko yakinanye Filime z’urukozasoni n’umuhanzi Ray J kubera ko yari yasinze.

Uyu munyarwenya yeruriye uyu munyamidelikazi avuga ko adakwiye kujijisha abantu yerekana ko ibyo yakoze byamutunguye kandi ari bimwe mu bintu byatumye aba uwo ariwe ku Isi, bigatuma amenywa n’abantu benshi.

Blackson mu magambo yihaniza Kim Kardashian yavuze ko akwiye gushimira igitsina cya Ray J cyamugize umusitari akaba ikirangirire muri bose, aho gukomeza kuvuga ko ibyo yakoze atari abizi kandi yarashakaga kuhubakira izina no gushaka agatubutse.

Umuhanzi Ray J nawe avuga ko umunyamideli Kim Kardashian ubwo bakinanaga   filimi y’urukozasoni atari yasinze nk’uko yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro “Keeping up with the Kardashians’.

Kim Kardashian yavuze ko ibyo yakoze atari abigambiriye ahubwo ko byatewe n’uko yari yasinze, yanavuze ko mu buzima bwe filime z’urukozasoni yakinanye na Ray J ari kimwe mu bintu bimubabaza cyane.

Umunyarwenya Blackson we ntavuga rumwe n’ibyo uyu mugore w’umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika “Kanye West”Ye- avuga bitewe n’igihe yisobanuriye kubyamubayeho kandi filime yakinnye zimaze imyaka irenga 15 zishyizwe ku karubanda,

Uyu munyarwenya  kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo yabwiye TMZ ko ibyo Kardashian avuga asa n’uwiregura nta cyo byafasha kandi ko bitakwizerwa n’umuryango wa Ray J, yavuze ko icyiza ari uko yashimira igitsina cy’uyu muhanzi cyamuhaye ubushobozi bwo kumenyekana no kwigarurira imbuga nkoranyambaga.

Kim Kardashian yavuze ko yakinnye porono yasinze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger