AmakuruImyidagaduro

Umunyarwenya Eric Omondi yatumije inama izatuma abagore bamara iminsi 2 barikurara bonyine

Umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye muri Afurika, ukomoka muri Kenya yateguye inama izahuza abagabo gusa asaba abagore babo kwihangana bakabaha impushya zo kuyitabira.

Mu itangazo Eric Omondi yashyize hanze rigaragaza ko iyi nama izamara iminsi ibiri ndetse bimwe mu bikoresho by’itumanaho nka Telephone bizaba bizimije kuva tariki 13 Gashyantare kugeza 15.

Iri tangazo kandi rihamagarira igitsinagore kwemerera abagabo babo, kwitabira iyi nama cyane ko ibizigirwamo byose bizibanda ku gufata neza igitsinagore.

Itangazo riti:“ Inama y’abagabo 2022 izaba tariki 13 Gashyantare ikabera Quiver Lounge Thika Road.

Bagore,bakunzi, namwe nshoreke, mbandikiye nshingiye ku byo twavuze haruguru,mwihangane muzemerere abagabo banyu kwitabira inama ngarukamwaka ihuza abagabo kuri iki cyumweru. Aho kuba no kuryama bazahahabwa ntabwo telefone zemerewe gukoreshwa kandi ibikoresho byose by’ikoranabuhanga bizaba bizimije. Abagabo bazemererwa gutaha mu gitondo ku itariki 15 Gashyantare 2022.

Ingingo zizigirwa mu nama :

Ingingo ya mbere izigwiramo ni uburyo bwo gufata neza abagore n’abakunzi babo neza. Iya kabiri ni uburyo bwo gukunda abagore n’abakunzi babo kurushaho. Iya gatatu ni ukwiga ahantu heza twasohokana abagore bacu ndetse bakaganira ku mpano nziza zikwiriye abagore n’abakunzi babo. Iya nyuma ariyo ya kane ni ukwiga kubaha abagore n’abakunzi babo. “

Eric nyuma y’iri tangazo yakomeje yerekana amacumbi aba bagabo bazacumbikirwamo ndetse anongeraho ko gahunda isobanutse ni kuva mu nama baza kuryama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger