Amakuru ashushye

Umunyarwandakazi yagizwe umuyobozi mu ishami rishinzwe ubukerarugendo rya Loni

Umunyarwandakazi ‘Rosette Chantal Rugamba’,  yagizwe umwe mu bagize komite ishinzwe kugenzura imikorere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo (WCTE).

Mu itangazo riri ku rubuga rw’ishami, World Tourism Organization- UNWTO, rigaragaza ko mu nama yabereye mu mujyi wa Chengdu mu Bushinwa, mu bari bagize komite ya WCTE biyongereyeho Umunyarwandakazi.

Rivuga ko mu rwego rwo gushyigikira imikorere yarwo, Inteko rusange ya UNWTO yafashe icyemezo cyo kongerere manda abagize WCTE, ikazagera mu 2021.

Rosette Chantal Rugamba ni we mushya winjiye muri iyi komite ifite manda y’imyaka ine yatangiye gukora ku wa 17 Nzeri 2017.  Abari muri iyo komite byari biteganyijwe ko bazasoza manda yabo mu 2019.

Rosette Rugamba umaze imyaka igera muri 18  akora mu bijyanye n’ubukerarugendo ni Umuyobozi mukuru w’ikigo “Songa Africa” gitwara ba mukerarugendo mu Rwanda; ni n’Umuyobozi mukuru wa ‘Amakoro Lodge’.

Muri  2003 yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cya Rwanda tourism (ORTPN), yakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere ubukerarugendo muri iki kigo ndetse aza no gushyira imbaraga mu guharanira  kubungabunga amapariki atatu yo mu Rwanda.

Yakomeje kwagura ibikorwa bye aza kuzana uburyo buhuza ibihugu bitatu bihana imbibi n’u Rwanda birimo RDC, Uganda n’u Rwanda, mu rwego rwo kubungabunga imisozi iherereyemo Ingagi mu kiswe  Virunga Transboundary .

Azwi cyane no  mu Bwongereza mu kigo gitwara abantu mu bihugu bitandukanye by’i Burayi cyitwa “Euro star”,  yabaye  umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa mu kigo cy’indege cy’Abongereza muri Uganda no muri Centrafrique.

Yaje mu Rwanda agirwa Umuyobozi mukuru w’Ikigo cyari gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo (ORTPN), aza no kugirwa Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Rosette kandi ni umwe mu bagize ishami ry’abagore mu Rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima “African Parks Network”.

Rosette Rugamba yanakoraga nk’umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo, UNWTO.

Image result for
Rosette Chantal Rugamba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger