AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi umwe rukumbi washyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika .

Ni ku nshuro ya gatatu ikigo  ‘African Youth Awards‘ gishyize hanze urutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana  muri Afurika, urutonde ruriho imbyamamare bitandukanye byo kuri uyu mugabane , Sherrie Silver, umubyinnyi ukomeye ukomoka mu Rwanda nawe akaba yashyizwe ku rutonde.

Urutonde ruzwi  cyane nka ‘100 Most Influential Young Africans’ rumaze imyaka itatu rukorwa ni rwo uyu munyarwandakazi Sherrie Silver w’imyaka 24  yashyizweho ndetse akaba agiye kuri uru rutonde nyuma yo guhabwa igihembo cya  MTV Video Music Awards ku itariki ya 21 Kanama 2018. Igihembo akesha indirimbo yayoboye imibyinire irimo “This is America” ya Childish Gambino.

Mu bandi bashyizwe kuri uru rutonde Twavuga nka  Umunya-Togo Farida Bemba Nabourema, Mohamed Salah wo mu Misiri, Umukinnyi Sadio Mane wo muri Senegal, umuhanzi Davido, ABD Traore wo muri Guinea, Xtian Dela wo muri Kenya, Umuhanzi Cassper Nyovest wo muri Afurika y’Epfo,  umuhanzi Nasty C wo muri Afurika y’Epfo Ali Kiba wo muri Tanzania, rwiyemezamirimo Wadi Ben-Hirki wo muri Nigeria n’abandi..

Uretse ibikorwa byo kubyina, byazamuye cyane izina ry’uyu mukobwa Sherrie Silver ubundi ubusanzwe afite ibindi bikorwa bikomeye byo gufasha imfubyi n’abatishoboye mu Rwanda abicishije mu muryango we yashize.

Umwaka ushije uru rutonde rwari ruriho  abanyarwanda babiri ari bo Nizeyimana Jean Bosco na Sonia Mugabo bose ni ba Rwiyemezamirimo. ariko ntibongeye kugaruka kuri uru rutonde uyu mwaka.

Uretse u Rwanda rufitemo umuntu umwe , Nigeria niyo iza imbere ifite urubyiruko rwinshi ruri kuri uru rutonde  w’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana  muri Afurika dore ko ifitemo 20 bose , Afurika y’Epfo ifitemo 17, Ghana ifitemo 12, mugihe Tanzania igihe cyahafi gifitemo 8.

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] umaze iminsi afunzwe na we agaragara kuri uru rutonde

 

urutonde ruriho imbyamamare bitandukanye nka abahanzi , ba rwiyemeza mirimo , abakinnyi b’umupira w’amaguru,abanyepolitike n’abandi bubutse izina ku mugabane wa Afurika
 Sherrie Silver wamamaye cyane kubera imibyiniriye ye ya kinya-Afurika
 Sherrie Silver
urutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana ku mugabane wa Afurika,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger