AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi agiye kugaragara muri filime yo muri Hollywood ica kuri televiziyo ya BET

Umunyarwandakazi w’imyaka 22 Iradukunda Belle Oceanne agiye kugaragara muri filime nshya yo gusetsa y’uruhererekane izajya ica kuri televiziyo ya BET yiswe ‘Sistas’ kuva   ku wa 23 Ukwakira.

Belle Oceanne usanzwe uba i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asanzwe akora n’ibikorwa byo kumurika imideli , muri iyi filime akinamo ari umwe mu batanga ibinyobwa mu kabari.

‘Sistas’ ni imwe muri filime z’uruhererekane zanditswe inakorwa na Tyler Perry uri mu batunganya filime bakomeye muri Hollywood.

Belle Oceanne aganira na The Newtimes yavuze uko yahuye na  Tyler Perry watunganyije iyi filime, avuga ko Perry ariwe waje akamusanga aho yari ari akamwibwira. Ngo ntabwo yahise amenya uwo ariwe nyuma uyu mugabo amaze kugenda undi yasubije ubwenge ku gihe ahita yibuka uwo ari we.

“Icyo ngomba kuvuga ni uko ari umugisha nagize. Biratangaje uko nahuye na we. Nari nagiye mu gikorwa muri Amerika cyari cyateguwe na nyina wa Beyonce witwa Tina Knowles.”

“Ikiganiro gito nagiranye na we cyatumye ngira amahirwe yo kwitabira ijonjora ry’abakinnyi b’iyi filime yari ari gutegura. Twaraganiriye ambaza icyo nsanzwe nkora mubwira ko ndi umukinnyi wa filime[…] nagize amarangamutima ndarira ndi kumubwira ukuntu nagiye mbura amahirwe yo gukina muri filime zitandukanye uko nagiye nirengagizwa, mubwira ko nakomeje guhanyanyaza.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko  Tyler Perry ngo yamuteye imbaraga amubwira ko adakwiriye kugira ikibazo kandi ko atagomba guhagarika ibyiyumviro byo gukina filime afite. Ngo yafashe nimero za telefone ze, nyuma y’iminsi umwe mu bo bakorana muri studio ya Tyler Perry Studios aramuhamagara.

Iradukunda Belle Oceanne  wakinnye muri iyi filime yiswe ‘Sistas’ yagaragaye no mu yandi ma filime harimo nka  ‘Living with the dead’, ‘Till death do us part’, ‘Shifty business’ n’izindi zitandukanye.

Iradukunda Belle Oceanne asanzwe akora n’ibikorwa byo kumurika imideli

Iradukunda Belle Oceanne agiye kugaragara muri filime y’uruhererekane yo muri Hollywood

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger