AmakuruIyobokamana

Umunyarwanda ucyekwaho kwica Padiri no gutwika Katederali ya Nantes mu bufaransa ni muntu ki?

Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y’uko kandi tariki 29 z’ukwezi gushize avuye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri Olivier Maire.

Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko abazi Emmanuel Abayisenga bavuga ko ari umugabo ufite ibibazo mu buzima bwe, kandi byaranze amateka ye.

Yavukiye mu Rwanda mu 1981, akurira mu muryango w’abakristu gatolika n’abavandimwe 12, nyuma ya jenoside mu 1994 we n’abo mu muryango we barahunze berekeza mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu).

Joseph Murasampongo uba mu Bubiligi uvuga ko ahagarariye umuryango wa Abayisenga akanamubera sewabo, ku wa kabiri yasohoye itangazo avuga ko umuryango wa se wa Abayisenga utigeze uhungira muri Zaïre ahubwo wagarukiye ku Kibuye.

Murasampongo avuga ko se wa Abayisenga wapfuye mu 1996, atigeze akatirwa n’inkiko Gacaca cyangwa ngo akurikiranwe ku ruhare muri jenoside Yakorewe abatutsi.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012, nyuma y’igihe runaka ari umupolisi mu gihugu cye, akahasaba ubuhungiro mu kwa kabiri 2013.

Yakomeje kuba umuntu wo muri Kiliziya Gatolika ndetse mu 2016 yagiye i Vatican abasha kuramukanya na Papa Francis, nk’uko umunyamkauru Arnaud Bédat abivuga.

Yageze aho ategekwa kuva ku butaka bw’Ubufaransa inshuro enye, ariko buhoro buhoro yiyegereza abihaye Imana muri Kiliziya Gatolika.

Mu 2018 Abayisenga yinjiye mu bikorwa by’ineza muri Croix-Rouge, Secours Catholique, n’ahandi, aza no kubona umwanya mu bukarani bwa Katederali ya Nantes.

Mu 2019 ahabwa icumbi mu muryango w’abihaye Imana b’aba Montfortains wo muri komine ya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

Ikinyamakuru La Croix kivuga ko mu 2018 yavuzwe mu gikorwa cyo kurwana muri Kiliziya akahavana ibikomere byo ku mubiri. Byaje gutuma adashobora kubona akazi aho ari ho hose.

Mu kwa karindwi 2020, hashize umwaka acumbikiwe n’abihaye Imana ari n’umukorerabushake wa Katederali ya Nantes, Abayisenga yemeye ko yayishumitse akayiha inkongi.

Yafunzwe igihe gito, nyuma ashyirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe aho yabisohotsemo mu kwezi gushize, ngo akurikiranwe adafunze.

Yategetswe kwitaba polisi yo muri Mortagne-sur-Sèvre buri minsi 14, mu gihe urubanza rwe ku gutwika Katederali rwari kuzaba mu 2022, nk’uko La Croix ibivuga.

Mu gihe yari ataramara ibyumweru bibiri ari hanze, ku wa mbere yishyikirije polisi y’aho nyine i Mortagne-sur-Sèvre yemera kwica Padiri Olivier Maire w’imyaka 60.

AFP ivuga ko yabonye amakuru ko Abayisenga ubu yashyizwe mu bitaro kubera “ibitameze neza mu buzima bwe.”

Mu itangazo rye, Murasampongo avuga ko umuryango wa Abayisenga ahagarariye wihanganisha umuryango wa Padiri Olivier Maire n’abakristu ba paruwasi ya Nantes.

Akavuga ko umuryango wabo ufitiye icyizere ubucamanza bw’Ubufaransa kuri iki kibazo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

 

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amou

Twitter
WhatsApp
FbMessenger