AmakuruImikino

Umunyanigeria wahoze akinira Etiencelles FC yayireze muri FIFA nyuma yo kumufungisha imyaka 2

Ikipe ya Etincelles FC yarezwe mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ishinjwa gusezerera mu buryo butemewe n’amategeko umunya-Nigeria wahoze ari umukinnyi wayo.

Uwareze iyi kipe ni umunya-Nigeria Umunya-Nigeria Owoeri Julius Tarigboro.

Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko iki kirego cyageze muri FIFA ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, gitanzwe n’umunyamategeko we witwa J. Rebelo da Silva w’umunya-Portugal.

Mu Ugushyingo 2020 ni bwo Etincelles FC yirukanye Owoeri Julius wari umaze igihe gito asinyanye na yo amasezerano yo kuyikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri. Iyi kipe y’i Rubavu yafashe icyemezo cyo kumwirukana, nyuma yo kugirana ubwumvikane buke Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager wari warayigurishije uriya mukinnyi.

Etincelles FC icyo gihe yasobanuye ko yasanze Owoeri Julius adashoboye, ikindi ikavuga ko yanasanze ibyangombwa bye ari ibihimbano.

Ni ibyanatumye uyu mukinnyi atabwa muri yombi amara imyaka ibiri muri gereza, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ko arekurwa ku wa 27 Ukwakira 2022.

Uyu mukinnyi yabwiye BWIZA ko Etincelles FC yamurenganyije ikamwirukana mu buryo bw’amategeko, bikagera n’aho imufungisha.

Ati: “Habuze gato ngo barangize kariyeri yanjye burundu.”

Owoeri avuga ko atigeze akoresha ibyangombwa by’ibicurano, kuko ikibazo cyaje kubaho ari ikipe ya Club Atlético Peñarol yo muri Uruguay yatinze kumuha ibyangombwa byerekana ko yayikiniye. Urukiko rwamugize umwere nyuma y’uko iriya kipe ihamije ko yahoze ari umukinnyi wayo.

Bijyanye no kuba Owoeri Julius Tarigboro avuga ko Etincelles yasheshe amasezerano bari bafitanye ikagerekaho no kumurenganya ikamufungisha, mbere y’uko atanga ikirego cye yari yabwiye iki gitangazamakuru ko azasaba ko iyi kipe y’i Rubavu imwishyura Frw miliyoni 10.

Amakuru BWIZA ifite kandi ni uko mu ntangiriro z’uku kwezi uriya mukinnyi yagiye kurega Etincelles muri RIB, nyuma yo kuzimiza igikapu cye cyarimo ibyangombwa bye byose ndetse na za terefoni; akifuza ko iyi kipe na byo yabyishyura abarirwa muri Frw miliyoni imwe.

Visi-Perezida wa Etincelles FC, Ndaribumbye Vincent, yabwiye BWIZA ko iby’ikirego cy’uriya mukinnyi nta makuru agifiteho.

Iki gitangazamakuru kuri ubu kiracyategereje kuvugana na Ndagijimana Enock wabicyemereye, kuko ubwo cyamusabaga kukivugisha yavuze ko yari atwaye imodoka.

Inkuru ya Bwiza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger