Umunyamideli Isimbi n’umunya-Israel Shaul Hatzir bakoze ubukwe bwarangazaga abahisi n’abagenzi (Amafoto)

Umunyaniderikazi Isimbi Vestine w’Umunyarwanda uzwi nka Isimbi Model, ukora aka kazi k’imideri akanagafatanya n’ubushabitsi yakoze ubukwe bw’akataraboneka na Shaul Hatzir ukomoka mu gihugu cya Israel.

Mu ijoro ryakeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, ni bwo umunyamideri Isimbi yakoze ubukwe na Shaul Hatzir wo muri Israel bubera muri Radisson blu Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe, Isimbi akora akazi ko kwamamaza abicishije mu mafoto akanamurika imideli ndetse yanamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Collective RW week of fashion.

Isimbi agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Closer’ y’abahanzi Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan. Ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2.

Comments

comments