AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umunyamategeko w’imyaka 62 Vincent Lurquin wo mu Bubiligi yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda

Umunyamategeko witwa Vincent Lurquin w’imyaka 62 y’amavuko yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina nta burenganzira abifitiye.

Me Vincent Lurquin yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2021 akoresheje visa y’ubukerarugendo imuhesha kumara iminsi 30 mu gihugu. Uwayihawe ntabwo aba yemerewe kugira imirimo ihemberwa akora mu gihugu.

Gusa ahageze ku wa ku wa Gatanu yagaragaye mu mwambaro w’abunganizi mu by’amategeko nk’umwe mu bahagarariye Paul Rusesabagina kandi atari mu banyamategeko bahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwamenyesheje Lurquin ko agomba kuva ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko akoresheje visa yahawe nabi.

Abapolisi bamuherekeje kuva ku Kacyiru aho uru rwego rukorera, bamugeza ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ari mu modoka ya Polisi, asohoka mu gihugu.

Ubusanzwe Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo yaryo ya karindwi irebana n’abavoka bo mu mahanga, igena uburyo bashobora kwemererwa gukorera umwuga wabo mu gihugu.

Ivuga ko “Mu gihe amategeko y’iwabo [aha ni u Bubiligi, igihugu cya Me Lurquin] atabuza Abanyarwanda bene ubwo burenganzira kandi bitanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga, Abavoka bari mu rugaga mu mahanga bahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bibaye ngombwa, bagomba ariko kubaha amategeko agenga uwo mwuga mu Rwanda. Umukuru w’Urugaga atanga ubwo burenganzira bwo gukorera mu Rwanda.’’

Nyuma yo kujya mu rukiko mu buryo bunyuranye n’amategeko, no kwambara impuzankano iranga abavoka kandi nta burenganzira abifitiye, Me Lurquin yanenzwe imyitwarire, anasabirwa gukurikiranwa.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rwatangaje amakuru y’uko Me Lurquin yagaragaye mu rukiko “nk’umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi si umunyamuryango ndetse ntanemerewe gukora mu Rwanda.’’

Rwakomeje ruti “Yasabwe gusobanura imyitwarire ye.’’

Polisi y’u arwanda yaherekeje uyu munyamategeko Vincent Lurquin imugeza ku kibuga cy’indege kugeza ayuriye agasubira i Wabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger