AmakuruImyidagaduroUmuzikiUrukundo

Umunyamakuru Wendy Williams yibasiye The Weeknd avuga ko atazi gukunda

Wendy Williams ubwo yari mu kiganiro  cye (The wendy Show) akora kuri televiziyo yafashe umwanya avuga  uburyo yabonye urukundo rwavuzwe cyane mu minsi yashize hagati ya The Weeknd na Selena Gomez yemeza ko The Weeknd atakundaga Selena ahubwo yamubeshyaga kugirango album ye n’indirimbo ze bizacuruzwe cyane.

Wendy avuga ko The Weeknd atari kuzigera aha Selena Gomez impyiko kuko urebye igihe gito bamaranye The Weeknd yari azi ikibazo Selena afite ariko ntacyo yigeze agikoraho kandi yari akeneye ubufasha bikarinda bigera aho Selena ahabwa impyiko n’undi mugira neza Francia Raisa .

Wendy yagize  ati” Mu mezi umunani  The Weeknd na Selena bamaranye sinizera ko The Weeknd yari gufata n’umunota n’umwe atekereze guha Selena impyiko niba koko yaramukundaga” Wendy abonako The Weeknd yashakaga  gukoresha urukundo cyangwa ibihe byiza yari afitanye na SelenaGomez  mu rwego rwo kugurisha indirimbo ze abeshya abafana cyangwa abakobwa ko afite urukundo ndetse ko yatanga buri kimwe cyose.

Wendy yakomeje agira ati” Wowe The Weeknd wakoresheje umubano wari ufitanye na Selena mu nyungu zawe bwite kuko abantu batari bazi uwo uriwe mbere yuko uhura nawe none ubu Selena yaringendeye asubira kwa Justin Bieber n’ubwo nyina atabyishimiye  gusubirana kwabo….”

Wendy William mu kiganiro The Wendy Show

Ibi byose Wendy Williams yabivuze ubwo yavugaga ku ndirimbo nshya za The Weeknd  ziri kuri Album nshya  abenshi bavuga ko indirimbo ziriho zimwe zivuga kuri Selena Gomez aho batanga urugero ku ndirimbo nka  “Call Out My Name”

The Weeknd w’imyaka 29 ntiyigeze amarana igihe kinini na  Selena kuko urukundo rwabo rwatangiye umwaka ushize  Mutarama 2017 birangira mu Ukwakira 2017  bahise batandukana nyuma y’ibihe byiza bagiranye . Selana kuri ubu bikaba bivugwa ko yaba yarasubiye mu rukundo na Justin Bieber ibintu nyina wa Selena Gomez atishimiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger