Umunyamakuru Sam Karenzi yihanije bikomeye umukozi wa SKOL afata nk’umugambanyi

Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi yihanangirije Tuyishime Karim ushinzwe itangazamakuru mu ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Limited.

Hashize amezi arenga atandatu uruganda rwa Skol ari umufatanyabikorwa w’ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Fine FM gitangira Saa Yine kikageza Saa Saba z’amanywa kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Kuva ejo hashize ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, imikoranire hagati y’uruganda rwa Skol na Radiyo Fine FM binyuze mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino yarahagaze bitewe n’uko Tuyishime Karim yavuze amagambo ataranyuze umunyamakuru Sam Karenzi.

Imbarutso yatumye hagati y’impande zombi hazamo ubwumvikane bucye, ni uko mu nama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports yabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Tuyishime Karim yafashe ijambo akavuga ko ari we utunze ba Sam Karenzi ko atabahaye akazi ko kwamamaza Skol batabona icyo bahembwa.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cy’ejo ku wa Mbere umunyamakuru Sam Karenzi yasobanuye uko byagenze kugira ngo umubano hagati y’impande zombi uzemo agatotsi.

Yagize ati “Hari ubutumwa nshaka guha Tuyishime Karim, ubundi kuko ari inshuti yanjye nakabaye mbumuha mu gikari ariko kuko ibyo yavuze yabivugiye mu ruhame nanjye ngiye kubumuhera mu ruhame, Skol twakoranye neza mu minsi ishize twubahirije ibyari biri mu masezerano kandi nabo barabyubahirije, ariko ngira ngo arabyibuka neza twarabiganiriye kenshi ko kuba Skol ije gutera inkunga ikiganiro bitazatuma turya indimi kandi baje babizi neza umurongo dukoreramo”.

“Karim mu Nteko Rusange ya Rayon Sports yafashe ijambo aravuga ngo ubuyobozi bwa Skol bwamutumye ngo ababwire ko atishimiye uburyo amakuru y’ikipe ajya hanze, ngo umuntu uha amakuru Karenzi na Antha nzamumenya, kandi umuntu uha amakuru Fine FM Karenzi azamumbwira kuko murabizi neza dutera inkunga ikiganiro cyabo atabimbwiye ntabwo bahembwa”.

“Noneho kuva aka kanya nta Skol ituri imbere ndebe ko tutazahembwa, imikoranire turayihagaritse turebe ko hari icyo bizadutwara, n’undi wese wibwira ko azaza kudutera inkunga ariko akadusaba ko turya indimi ntabyo tuzakora”.

Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino ni kimwe mu biganiro bibiri bikunzwe mu gisata cy’imikino mu Rwanda, kikaba gikorwa n’Abanyamakuru bane ari bo Sam Karenzi, Muramira Regis, Axel Horaho na Niyibizi Aime.

Comments

comments

Twitter
WhatsApp
FbMessenger